skol
fortebet

Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Mvukiyehe Innocent wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara yaba yeguye kuri uyu mwanya nk’uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.
Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeli 2017, Mvukiyehe Innocent n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara bitabiriye inama I Kigali.
Ku murongo wa telefone twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme ntibyadushokera. Ibi ninako byagenze kuri Mvukiyehe kuko nawe twageregeje kumuvugisha ariko (...)

Sponsored Ad

Mvukiyehe Innocent wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara yaba yeguye kuri uyu mwanya nk’uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeli 2017, Mvukiyehe Innocent n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara bitabiriye inama I Kigali.

Ku murongo wa telefone twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme ntibyadushokera. Ibi ninako byagenze kuri Mvukiyehe kuko nawe twageregeje kumuvugisha ariko ntibidukundire.

Ntabwo Umuryango wabashije kumenya impamvu zaba zatumye Mvukiyrhe Innocent asezera ku kazi niba ari ku bushake bwe cyangwa se ari ukwirukanwa.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, yatangaje ko kuri uyu mugoroba yakiriye ibaruwa isezera y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere.

Njyanama y’Akarere irateganya guteranya mu minsi ya vuba isuzume ubwegure bwe.

Gitifu w’Akarere ka Gisagara wasezeye ku kazi yagiye mu kazi muri 2011.

Ibitekerezo

  • Ubwo yaciyeho ahubwo, ubwo nabo gusangirayo biba byabananiye nkibyabaye za nyaruguru,nyamagabe, muhanga,... Erega amajyepfo uwabeguza yabamara!!! Nyobozi ziri kurushja ingufu ba gitifu bakabaviraho indimwe bakabirenza kandi aribo banyamafuti bambere, nabo bakorwemo bahereye kuba nyaruguru baremyemo ibice mubaturage nomubnakozi bakaba bari kwisahurira, batonesha ubibafashamo, utabafasha mubuzahuzi ubwo numwanzi nuwo gufungwa, kwimurwa, guhagarikwa cg kwirukanwa!!!! Nyobozi nyamara bazijyemo, kdi umugenzuzi wimari amanuke yite kukugenzura utu turere!!! Nyobozi ntishobora guhuza nagitifu muzima utabafasha gusahura, uje arimushya baramufatirana bakamuhabura bakamupfukamisha, ubundi akarebahirya bagasahura!!! uriho nyaruguru wubu arutwa nudahari nkuwahashyira umwana wimyaka3 kuko bamaze kumuhabura, ubundi nukumwerekango sinyaha, uwatakumva numukozi utiotezwa

    gitifu we ntacyo jye nagushinja pe gusa Gisagara kagiye kubabaho wari umukozi

    uy
    umugabo yakoraga

    Gitifu niyigendere ubwo yabonaga hari aho badahuza ahitamo kwigendera NGO bidateza ikibazo mubaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa