skol
fortebet

WDA yahawe Umuyobozi Mukuru Mushya usimbura Gasana Jerome

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Pascal Gatabazi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA). Asimbuye Jerome Gasana wakiyoboye kuva cyashingwa muri 2011.

Sponsored Ad

Inama ya Abaminisitiri yateranye kuri uyu Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame niyo yafatiwemo uyu mwanzuro wo guhindura Umuyobozi Mukuru wa WDA.

Pascal Gatabazi afite impamyabumenyi ihanitse mu ikoranabuhanga yavanye muri Kaminuza yo muri Africa y’epfo yitwa Tswane University of Technology.

Muri Gashyantare, 2018 nibwo yabaye umuyobozi wa IPRC Karongi avuye kuyobora IPRC Rulindo mu murenge wa Tumba aho yageze muri 2007.

Guhera 2003 kugeza muri Mutarama 2007 yayoboraga ishami ry’ikoranabuhanga mu Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST.

Gatabazi kandi yigeze gushingwa ishami ry’imishinga yo guhanga udushya muri Banki nyafrica y’iterambere (African Development Bank) guhera muri Mutarama 1999 kugeza muri Kanama 1999.

Eng Pascal Gatabazi yari asanzwe ayobora Ikigo cy’imyuga n’ubumenyi ngiro cya Karongi( IPRC Karongi).


Gasana Jerome yari amaze imyaka 7 ayobora WDA

Ibitekerezo

  • Ndashaka gukina basketball,ariko ntabumenyi mbiziho ndashaka guhabwa ubumenyi mu bijyanye no gukina basketball

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa