skol
fortebet

Abaturiye ahegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bagiye guhabwa ingurane vuba

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwahishuye ko mu mezi abiri ari imbere abafite imitungo yabo yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bazatangira guhabwa ingurane kugira ngo amasambu yabo yagurirweho iyo Pariki.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa RDB Gatare Francis, yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu gihe Abadepite basuraga ibikorwa by’ubukerarugendo n’amacumbi mu bice bitandukanye.

Kimwe mu bibazo Abadepite bagaragaje ko bahuye na cyo ni uko bamwe mu baturage baturiye cyangwa bafite ubutaka ku mbago za Pariki z’Igihugu cyane cyane iy’Ibirunga bagaragaza ikibazo cy’uko hari ibikorwa batemerewe kuhakorera birimo nko kubwubakaho cyangwa kubutangaho ingwate muri banki.

Abadepite bagaragaje ko bamwe mu baturage bagiye basura by’umwihariko abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, biganjemo abatarahabwa ingurane ku butaka bwabo.

Abo baturage batakiye Abadepite, babagaragariza ko hari ibyo batemererwa gukorerwa kuri ubu butaka, birimo kubwubakaho inzu cyangwa kuba babutangaho ingwate mu gihe bakeneye inguzanyo muri banki.

Ni ikibazo Abadepite bavuga ko RDB yagishakira umuti kugira aba baturage babugireho uburenganzira bityo bubateze imbere.

Depite Mukabikino Jeanne Henriette, yagize ati : “Kuri iki kibazo cy’abaturage begereye za Pariki cyane cyane abatarishyurwa, hari imbogamizi ikomeye kuba umuntu afite umutungo wenda ashaka inguzanyo ariko bikamubera imbogamizi, abo twasuye hari abamaze igihe kinini imyaka irindwi, hari n’abamaze imyaka icumi.”

Gatare Francis, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko aba baturage basanzwe bakora ibikorwa byose kuri ubu butaka bwegereye imbago za Pariki ariko icyo batemerewe ari ukuhubaka ibikorwa birambye kuko bazahimurwa hagakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo.

Yagize ati: “Ku byerekeye abari mu mbibi za Pariki cyane ahagiye kwagurwa, mu gihe batarahabwa ingurane ngo bimuke uburenganzira barabufite bwo kuhakorera ibikorwa byabo. Ariko byaba ari uburangare twemeye kuhubaka inyubako z’igihe kirekire kirambye, mu gihe hari igihe cya vuba kizwi cyo kuhabimura kugira ngo bahabwe ingurane kubera ibikorwa byo kwagura Pariki. Ni yo mpamvu twihutisha inyigo turimo’’.

Gatare yaboneyeho kwizeza ko bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2024 abaturage bazaba bamaze kwishyurwa ingurane ikwiye kugira ngo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagurwe.

Ati: “Bitaganyijwe ko izarangira mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha wa 2024, ariko uyu umunsi bafite uburenganzira bwo kuhakorera ibikorwa byabo uretse igikorwa kimwe cyo hubaka ibikorwa by’igihe kirambye.”

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga irateganyirizwa kwagurwa ku kigero cya 23%, ikazagira ubuso buzava kuri kilometekare 160 ifite uyu munsi bukazagera kuri kilometero kare 197.4 zizafata ingo 3 600 zo mu Mirenge ibiri ya Nyange na Kinigi yo mu Karere ka Musanze.

Gusa hari indi Mirenge ikora kuri Pariki yo mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera izafatwaho ubuso bwiswe ubuhumekero bwa Pariki (buffer zone).

Biteganyijwe ko umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10 ukazatwara miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

IVOMO: IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa