skol
fortebet

Umushoramari waguze inzu ya Bamporiki aravuga ko yananijwe mu kuzegukana no kuzibyaza umusaruro

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ndayishimiyea ufite inganda zibarirwa agaciro ka miliyari 3 Frw muri Zimbabwe na Zambia yegeranyije ubushobozi araza agura inzu ya miliyoni zirenga 800 Frw, kugira ngo atange akazi ku Banyarwanda kuko muri ibyo bihugu akoresha abarenga 400 kandi ba nyakabyizi gusa atabariyemo abakozi bahoraho.

Sponsored Ad

Iyi nzu yahoze ari iya Bamporiki Eduard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitwa Hoteli ya Nyungwe iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ho mu Kagali ka Busanza mu Mudugudu wa Radari.

Icyakora ntikiri iya Bamporiki kuko yaguzwe n’uyu munyemari, usanzwe ufite ikigo cyitwa Success Two kibarizwamo inganda zikorera ibinyobwa muri Zambia na Zimbabwe.

Ubwo yamaraga kugura iyo nyubako yajyanye n’uhagarariye Bamporiki mu mategeko ari we umugore we ngo bajye guhinduza, basanga imitungo y’uyu wahoze ari minisitiri yarafatiriwe, ibintu atari azi ajya kuyigura.

Ni imitungo yari yarafatiriwe ku bw’ihazabu ya miliyoni 30 Frw Bamporiki yagombaga kwishyura nyuma y’ibyaha yahamijwe birimo icyo kwakira indonke nk’icya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Kugira ngo uyu mushoramari yihutishe iyo mirimo yemeye kwishyura iyo hazabu kugira ngo ubushinjacyaha bukure iyo mitungo yaguze mu yafatiriwe bibe byabahesha ibyangombwa byo kubaka bagombaga guhabwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka.

Hakizimfura yagaragaje ko umwaka ugiye gushira bamubwira ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka kizamuha ibyangombwa byo kubaka, ariko kugeza uyu munsi byaranze.

Ati "Nibatubwire niba bitemewe hoteli tuyigumisheho ibikoresho by’ubuvuzi dushake aho tubishyira. Niba hari ikindi twakora na byo babitubwire twiteguye kumva."

Ni ibintu byanabangamiye Ndayishimiye nk’umushoramari kuko yagaragazaga ko kuba afite abakozi mu mahanga bangana kuriya ariko atabafite mu Rwanda byakomeje kumuha imbaraga ngo agire ibikorwa atangiza mu Rwanda, icyakora ngo iri shoramari rikomeje kumugora cyane kuko kuva mu ntangiriro za 2022 kugeza uyu munsi agisiragira ariko yabuze uwamuha ubufasha.

Ati "Ndikunanizwa. Gushora imari hano birangoye. Urumva imyaka ibiri igiye gushira nta n’ifaranga rimwe umuntu arunguka. Imashini ziraryamye kandi maze gutanga arenga miliyari y’Amanyarwanda ubariyemo gusana iyo nzu, kugura imashini ku buryo bizarangira birengeje miliyari 2 Frw.”

“Ibi byose mubona ni kwa gutambamira imitungo. Wabaza impamvu ngo ni urubanza kandi rwararangiye waranishyuye, ukabona ko bigoye cyane. Ni uko ari mu gihugu cyacu ari ahandi nakabaye naracitse intege kera nkabireka ariko kuko ari iwacu ndacyagerageza.”

Icyakora mu mvugo ye wumvamo icyizere ko “byibuza bizagera aho bigakunda, abayobozi bakabona ko yaba njye, igihugu n’abakozi twese turi guhomba bakadufasha gukomeza ibikorwa. Urumva nari mfite umushinga mwiza ariko ndacyananizwa.”

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya zimwe mu nyubako z’inzu ziri gusenywa.

Ibitekerezo

  • Ariko kuki anatekinisiye batajya kuri ruthme ya politiki yigihugu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa