skol
fortebet

Abacuruza imboga n’imbuto barataka igihombo bari guterwa no gucuruza rimwe na rimwe

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

Abacuruza imboga n’imbuto mu masoko atandukanye barataka igihombo gikomeye bari guterwa no gucuruza rimwe na rimwe kubera umwanzuro wafashwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Sponsored Ad

Kuwa 30 Mata 2020,Inama y’abaminisitiri yateranye igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba nshya zo kugikumira, yemeza ko bumwe mu bucuruzi na serivisi bifungurwa ariko bigakorwa mu buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Mu nzego zasubukuye imirimo kuwa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, harimo amasoko yasabwe kujyamo umubare w’abatarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo aho basimburana uwaje none ntagaruke ejo.

Iki cyemezo cyatumye abashinzwe amasoko bategeka abacuruzi kujya bakora basimburana mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu isoko bigatuma abantu banduzanya Coronavirus.

Iki cyemezo abacuruza ibiribwa nk’imboga n’imbuto byangirika bavuga ko kibabangamiye bikomeye ngo dore ko usibye umunsi umwe undi munsi asanga byaboze akajya kumena.

Abacuruzi bacuruza imboga n’imbuto babwiye TV1 ko Leta ikwiriye kubashyiriraho umwihariko ngo kuko iyo usibye umunsi umwe usanga ibyo wasize byaboze bityo bakavuga ko bizabashyira mu gihombo gikomeye mu gihe byaba bikomeje kandi bazishyura ubukode n’imisoro by’iminsi 30 mu gihe iyo bategekwa gukora itarenze 15.

Aba bacuruzi bavuga ko iki gihombo cyo gucuruza bimwe ibindi byaboze nikiyongeraho abaguzi bake no gucuruza iminsi 15 gusa muri 30 igize ukwezi barangiza bagasabwa kwishyura ubukode ku kwezi ndetse n’imisoro, ngo bizatuma benshi bareka ubu bucuruzi ngo kuko bazaba batagishoboye gukomeza gucuruza ibyo biribwa.

Ngo barabyumva ko ingamba zashyizweho zigamije kubarengera no kurengera abandi ariko ngo Leta ikwiriye kwicara igatekereza no kuri ubu bucuruzi bwabo bakaba bashyirirwaho umwihariko bakubahiriza ibindi basabwa havuyemo gusimburana muri ubu bucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa