skol
fortebet

Abadage baje gusangiza Abanyarwanda tekinike zo gukirigita ifaranga

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama y’ iminsi ibiri ihuje Abadage bakora mu isoko ry’ imari n’ imigabane iwabo n’ abashinzwe iryo soko mu Rwanda.
Ni inama ashinzwe isoko ry’ imari n’ imigabane mu Rwanda bavuga ko bazungukiramo byinshi kubera ko mu gihugu cy’ u Budage isoko ry’ imari n’ imigane ryateye imbere.
Kugira isoko ry’ imari n’ imigabane riteye imbere bivuze ko umuturage ukeneye inguzanyo ayibona mu buryo bumworoheye. Bivuze kandi ko umuturage ukeneye ubwishingizi ubwo aribwo bwose abubona (...)

Sponsored Ad

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama y’ iminsi ibiri ihuje Abadage bakora mu isoko ry’ imari n’ imigabane iwabo n’ abashinzwe iryo soko mu Rwanda.

Ni inama ashinzwe isoko ry’ imari n’ imigabane mu Rwanda bavuga ko bazungukiramo byinshi kubera ko mu gihugu cy’ u Budage isoko ry’ imari n’ imigane ryateye imbere.

Kugira isoko ry’ imari n’ imigabane riteye imbere bivuze ko umuturage ukeneye inguzanyo ayibona mu buryo bumworoheye. Bivuze kandi ko umuturage ukeneye ubwishingizi ubwo aribwo bwose abubona bitamugoye.

Imwe muri tekinike Abadage bakoresheje bakimara kuva mu ntambara ya kabiri y’ Isi, ni igura n’ igurira ry’ impapuro mpeshamwenda. Ibi ngo nibyo byatumye isoko ryabo ry’ imari n’ imigabane ritera imbere.

Stefan Sckell,Ushinzwe ubufatanye muri ambasade y’u Budage mu Rwanda, yavuze ko u Budage n’u Rwanda bifite amateka amwe. Ngo isoko ry’ imari n’ imigabane ni imwe mu nzira yatumye u Budage bubasha kwigobotora ibibazo bwari bufite.

Yagize ati “ U Rwanda rukeneye kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane mu miryango itandukanye yo mu karere kuko bisa n’ibyo u Budage bwakoze nyuma y’Intamabara ya II y’Isi ubwo bwinjiraga mu ryo mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, ikindi igihugu gikwiriye gukora uko gishoboye kigaha umwanya abashoramari batari ibigo by’imari.”

Umuyobozi mukuru w’ isoko ry’ imari n’ imigabane mu Rwanda Rwabukumba Celestin, yavuze ko kwishyirahamwe kw’ Abanyarwanda aribyo bishobora gutuma isoko ry’ imari n’ imigabane rikura kurushaho.

Yagize ati “Abanyarwanda ku giti cyabo ni abantu badateye imbere cyane ariko bishyize hamwe, bakagana isoko ry’ imari n’ imigabane ryakura”

Uyu muyobozi yavuze ko Abanyarwanda batarasobanukirwa neza uko isoko ry’ imari n’ imigabane rikora, ibi ngo bituma bumva ko icyo bagomba gukora ari ukugura no kugurisha imigabane gusa.

Ati “Ni nk’ uko ugenda ukagura isambu ntabwo isambu uyigura uyu munsi ngo ejo uhite uyigurisha kubera ko yumvise ko isambu yahenze, ahubwo isambu urayigura ukazanayiranga umwana wawe. Umugabane wunguka cyane iyo abagura n’ abagurisha biyongereye”

Rwabukamba yavuze ko mu Rwanda isoko ry’ imari n’ imigabane ririmo gukura ku kigero cya 20% uhereye muri 2014, ibi ngo birimo guterwa n’ uko Abanyarwanda basigaye bitabira kugura impapuro mpeshamwenda nibura ku kigero cya 14% mu gihe mbere byabaga ari nka 2%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa