skol
fortebet

Abafatabuguzi ba MTN barinubira serivise zayo zikora amasaha runaka

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bakoresha umurongo wa MTN Rwanda bakomeje kwinubira serivisi zayo zitandukanye,bamwe baravuga ko hari amafaranga basigaye bakatwa batazi aho ajya abandi nabo bakavuga ko uburyo byo koherereza amafaranga buzwi nka Mobile Money bukora mu bihe bitandukanye.
Impamvu ziri gutera iki kibazo kugeza ubu ntisobanurwa neza n’ubwo MTN ivuga ko ifite abatekinisiye bakomeje kubikoraho.Ku rukuta rwa Twitter, MTN irakira ubutumwa bw’abafatabugizi bayo babasaba ibisobanuro.
Hari abavuga (...)

Hari abavuga ko bishobora kuba biterwa nimwe mu minara MTN yafunze nk’uko bivugwa akaba aribyo biri gutera serivise mbi muri iyi sosiyete y’itumanaho iri mu za mbere yageze mu Rwanda.

Hari abakiriya bandikiye MTN babaza ikibazo kiri muri Mobile Money, kugura amapaki atandukanye ndetse n’izindi serivisi uyu muyoboro usanzwe utangwa. Mu butumwa bw’icyongereza, MTN yihanganishije abakiliya bayo ivuga ari ibibazo babonye kandi ko bari kubikemura.

Bivugwa ko hari iminara iri mu gihugu mu duce dutandukanye yamaze kwangirika ikaba izasanwa mu 2018 ngo bishoboka ko yaba ariyo mpamvu yo kuba hari serivise zimwe zidakora uko bikwiye.

MTN ivuga ko ‘abashinzwe tekiniki bakomeje gukurikirana iki kibazo cyabayeho bakaba bavuga ko mu minsi ya vuba kizaba gikemutse ‘.
Si ubwa mbere MTN ihaswe ibibazo kuri Serivisi mbi.Muri Nzeri 2017 yabajijwe ku gutwara amafaranga y’abakoresha serivisi yo kohererezanya amafaranga itabamenyesheje.

Ibi byakurikiwe n’uko abakiriya bandikiye RURA bayisaba ko yakurikirana MTN.Icyo gihe MTN yemeye kwishyura abo yari yatwariye amafaranga bose ndetse iranabikora.

Muri gicurasi 2017 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano MTN Rwanda Ltd kubera icyo rwise ‘kutubahiriza inshingano ziri mu ruhushya ruyemerera gutanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda’. Serivisi yatangiye gutanga mu 1998.

Ibitekerezo

  • ahubwo ndabona MTN irigushora mugihombo abantu bayiguzemo imigabane,iri gukora nabi ibishaka ,bikatugiraho ingaruka ,ndasaba yuko CTL ifatanije na CMA babikurikirana, ntikakomeze kurebera kandi aribo badushishikariza kujya ku isoko ryimari nimigabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa