skol
fortebet

Abagore bakora mu bucukuzi bahembwa intica ntikize, imiterere y’umubiri ishyirwa mu majwi

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Abagore 14% nibo bagaragara mu mirimo ikorerwa ahacukurwa amabuye y’agaciro, ikibabaje ni uko usanga bahembwa intica ntikize kubera imirimo bahemberwa.
Ibyo bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Sendika REWU, ihuje abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kariyeri ndetse n’inganda zikora ibikomoka kuri ubwo bucukuzi, bwamuritswe ku wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2017.
Ubwo bushakshatsi bwari bugamije kureba imiterere y’imirimo ikoreshwa abagore, uko bakora muri mine na (...)

Sponsored Ad

Abagore 14% nibo bagaragara mu mirimo ikorerwa ahacukurwa amabuye y’agaciro, ikibabaje ni uko usanga bahembwa intica ntikize kubera imirimo bahemberwa.

Ibyo bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Sendika REWU, ihuje abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kariyeri ndetse n’inganda zikora ibikomoka kuri ubwo bucukuzi, bwamuritswe ku wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2017.

Ubwo bushakshatsi bwari bugamije kureba imiterere y’imirimo ikoreshwa abagore, uko bakora muri mine na kariyeri, uko umurimo uhagaze ibibazo bahura nabyo n’icyakorwa ngo bikemuke. Bwakozwe mu gihe cy’amezi atandatu mu hakorerwa ubucukuzi hatanu hatoranyijwe mu birombe bisaga 400 biri mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa Rewu André Mutsindashyaka, yavuze ko hari ibibazo bikomeye bibangamiye abagore bakora iyo mirimo, ariko ko abitwaza imiterere y’umubiri wabo atari byo.

Ati “Imbogamizi bafite zenda gusa n’iz’abagabo ariko hari umwihariko usanga umugore ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agifite umuco wo kwitinya, akumva ko atajya mu bucukuzi, ko ari akazi gasaba imbaraga nyinshi, ko aramutse agiye mu byobo bicukurwamo amabuye ashobora kuba yahuriramo n’ingorane.”

Aha hasobanuwe ko mu gihe abagabo usanga bajya mu bujyakuzimu bwa kure gucukuramo amabuye, usanga abagore bafite ukwitinya, ugasanga barakora imirimo yoroheje nko kuronga ayo mabuye, kuyayungurura n’ibindi byoroheje bituma badahembwa amafaranga menshi nk’ay’abagabo, dore ko hari abahemberwa umusaruro w’amabuye babonye.

Mutsindashyaka ariko asanga abagore bashatse nabo bajya bahembwa amafaranga menshi nk’ayabagabo.

Ati “Uruhare runini cyane rushingiye ku myumvire n’umuco, kubera ko abagore bamenyereye gukorera ahantu hagaragara, ngo kumva ko ari akazi gasaba imbaraga nyinshi, ariko ikizwi cyo twamaze kubona ni uko bafite ubushobozi , kubera ko imbaraga umugabo afite n’umugore azifite, kandi yabishobora.”

Yakomeje avuga ko ibi bibazo bimaze gushyirwa ahagaragara, igisigaye ari ukureba uburyo byakemuka, biciye mu bukangurambaga, no kureba ko hari ubundi buryo bwakoreshwa ngo abagore nabo babashe kwinjiriza amafaranga muri iki gikorwa nk’abagabo.

Umukozi muri Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’umurimo ushinzwe amategeko areba inzego z’abikorera, Ruzirana Paul asanga nta cyabuza abagore kwitabira iyo mirimo kuko barengerwa n’amategeko.

Ati “Kutitabira kujya gukora iriya mirimo ni ikibazo cy’imyumvire cy’abantu bagomba gutinyuka bene iyo mirimo bakayikora, kuko itegeko ry’umurimo ridakumira abagore ku rwego rw’umurimo, abagabo n’abagore bashobora gukora akazi kamwe, umugore nawe ashobora gutinyuka gukora ubwo bucukuzi abifitiye uburenganzira. Ivangura ntiryemewe mu kazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abakoresha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Butera Frank yavuze ko n’umubare w’abagore bashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukiri muto, inzego zibishinzwe zikaba zisabwa kubatera inkunga, kuko ngo bizanafasha mu kwiyongera kw’umubare w’abagore muri uru rwego.


Abamuritse ubushakashatsi

Abitabiriye imurikwa ry’ubwo bushakashatsi, bemeje ko n’ubwo umubare w’abagore ukiri muto, ariko ko hari intambwe imaze gutera basaba ko yakomeza guterwa. Umwe uri bo yavuze ko mu mwaka wa 2010 hari mine yigeze gusura agasanga mu bakozi basaga 400 bahakoraga harimo umugore umwe, abajijwe impamvu asubiza ko badashoboye, baterwa inda n’ibindi, ariko amaze kuganirizwa yaje kugenda abongeramo.

Imbogamizi zigihari kugeza ubu ni ukureba uburyo abagore bafite n’abana bakoroherezwa gukora muri za mine, gusa ngo ni inyigo igomba gukorwa igatanga igisubizo kuri iki kibazo, kuko mine ari urwego abagore badakwiye guhezwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa