skol
fortebet

Abakozi ba Leta 6 bananiwe gusobanura aho bakuye umutungo bafite

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yatangaje ko urwego ayoboye rwashyikirije ubushinjacyaha ibirego bitatu by’ abakozi ba Leta batatu bari muri batandatu bananiwe kugaragariza uru rwego aho bakuye imitungo bafite. Aba uko ari batandatu barimo gukorwaho iperereza.
Anastase Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017, ubwo yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ ibikorwa by’ urwego rw’ umuvunyi ya 2016/17.
Yagize ati “Muri 2016/17, abakozi 1088 (...)

Sponsored Ad

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yatangaje ko urwego ayoboye rwashyikirije ubushinjacyaha ibirego bitatu by’ abakozi ba Leta batatu bari muri batandatu bananiwe kugaragariza uru rwego aho bakuye imitungo bafite. Aba uko ari batandatu barimo gukorwaho iperereza.

Anastase Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017, ubwo yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ ibikorwa by’ urwego rw’ umuvunyi ya 2016/17.

Yagize ati “Muri 2016/17, abakozi 1088 bagaragaje imitungo yabo, 6 bananirwa gusobanura aho bayivanye barimo gukorwaho iperereza. Dosiye eshatu zashyikirijwe ubushinjacyaha, izindi eshatu ziracyari mu iperereza. Urwego rw’ umuvunyi rwasabye ko abantu 60 banze kugaragaza imitungo yabo bagenzurwa”

Mu nshingano z’ urwego rw’ umuvunyi harimo kumenya no kugenzura imitungo y’ abayobozi by’ umwihariko abayobozi bakuru. Indi nshingano ni ukugezwaho n’ abaturage ibibazo by’ akarengane bahuye nabyo no kubikemura.

Uru rwego ruvuga ko mu mwaka ushize w’ ingego y’ imari ni ukuvuga 2016/17 rwakiriye ibibazo byinshi by’ abaturage.

Mu bibazo 226, umuvunyi yakiriye, 96 ni ibibazo by’ ubutaka, 33 ni ibibazo by’ abaturage batanyuzwe n’ imyanzuro y’ inkiko, ibirego 29 bifitanye isano n’ imirimo, 19 bijyanye n’ imitangire y’ ingurane, ibibazo 17 by’ imitungo, 17 bijyanye n’ imibereho myiza y’ abaturage n’ ibindi bibazo 15.

Anastase Murekezi yavuze ko urwego rw’ umuvunyi rwanzuye ko abakozi batagaragaje imitungo yabo bagiye gutakaza ¼ cy’ umushahara wabo.

Ibitekerezo

  • Ntabwo byoroshye kumenya umutungo w’umuntu,kuko benshi bayandika kuli bene wabo.Abantu bafite amazu ahenze cyane,abenshi bayabonye binyuze mu manyanga.Ikibabaje nuko abantu bibeshya ko ubuzima ari ubutunzi/ubukire.
    YESU akiri ku isi,buri gihe yabwiraga abantu ko ubuzima bwacu butava kubyo dutunze (Luka 11:15).Aho gushaka ibyisi gusa,YESU yadusabye "gushaka ubwami bw’imana" (Matayo 6:33),kugirango imana izaduhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.
    Nubwo Pastors na Padiri babwira abapfushije ko umuntu wabo "yitabye imana",ntabwo aribyo.Ikizere cyonyine umuntu upfuye aba afite,ni KUZUKA ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Ariko bazazuka gusa abantu bashaka imana bakiriho,aho kwibera mu byisi gusa.Muribaza muti:Ese nashaka imana gute?Wabanza ugashaka umuntu mwigana Bible kugirango umenye icyo imana igusaba,ukagikora.Muli ibyo imana igusaba,harimo kujya mu materaniro (Abaheburayo 10:24,25).
    Harimo kandi kujya mu nzira no mu ngo z’abantu,ukababwiriza nkuko YESU n’Abigishwa be babigenzaga (Yohana 14:12).
    Ukabifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango ubeho.Ushobora kubwiriza ku wa 6 cyangwa ku cyumweru.
    Abantu bibera mu byisi gusa,bitwa abanzi b’imana (Yakobo 4:4).Ntabwo bazazuka cyangwa ngo babone ubuzima bw’iteka.
    Soma 1 Yohana 2:15-17.Umuntu wese ubishaka,tumwigisha Bible ku buntu kandi tumusanze imuhira.

    Bisaba ubushoshozi bwinshi kuko barusahurira munduru bagira amayeri menshi, iyo mitungo ashobora kutayibaruzaho ugasanga ibaruye ku muvandimwe we cg undi wo mumuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa