skol
fortebet

Abamotari bahimbye izina ritangaje tariki ya 01 Kamena 2020 bazemererwaho gukomeza akazi

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje inyota ikomeye bafitiye kongera kugaruka mu kazi kabatunze kagatunga n’imiryango yabo aho umunsi wa tariki ya 01 Kamena 2020 bawise "save the Date."

Sponsored Ad

Aba bamotari batangiye imyiteguro itandukanye mu kureba uko bazakora neza akazi kabo banirinda ikwirakwizwa rya Covid 19. Barahiye ko batazatwara umuntu utambaye agapfukamunwa. Bakaba banatangiye gupimwa iki cyorezo.

Aba bamotari baganiriye na RBA bavuze ko iminsi bayibara bakuraho umwe uko bwije uko bukeye barindiriye ko Itariki ya mbere Kamena 2020,igera ubundi bagakubita umugeri moto yabo bagasubira mu kazi.

Umumotari witwa Rugira Anastase yabwiye RBA ati "Tariki ya mbere twebwe abamotari turi kuyita ’save the date.’ Tumaze igihe tururuka imigongo tumeze neza,mu mutwe turi fresh."

Turatsinze Edson we ati "Mvuye kwipimisha Covid 19 nkaba nari maze kubona mubazi nkaba mfite courage yo gutangira akazi ku wa mbere mbese ibintu ni uburyohe nta kibazo.

Moto zizasubira mu muhanda tariki ya mbere Kamena nk’uko byemejwe mu nama y’abaminisitiri iheruka kuba kuwa 18 Gicurasi 2020.

Amezi abiri yari ashize amapine ya moto zabo atikaraga. Ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zabazindukanye bajya kunoza imyiteguro ya nyuma.

Ahantu hatandukanye bahuriraga mu Mujyi wa Kigali, umumotari yabanzaga agafatwa ibipimo bya covid-19, nyuma yaho bagahabwa andi mabwiriza y’uko bazitwara nibagera mu muhanda.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yabwiye RBA amwe muri ayo mabwiriza abamotari bazagenderaho nibaramuka basubiye mu kazi.

Yagize ati "Uburyo tuzahagarara neza kuri ya metero, gushyiraho uburyo bwo gukaraba ndetse no kugendana umuti wo gupuriza muri casque, tubigisha uburyo bagomba kuzaba bafite agapfukamunwa n’umugenzi utagafite ntibamutware. Hari uburyo buzakoreshwa bwa cashless hakoreshejwe mubazi, umuntu adafite amafaranga mu ntoki."

Iri koranabuhanga rya mubazi cyangwa compteur ni ryo rizajya rifasha umugenzi kwishyura akoresheje amafaranga ari kuri simcard y’ikigo cy’itumanaho bakorana. Ibi byose ni ukwirinda gukorakora amafaranga byatuma covid 19 ikwirakwira mu baturage.

Abamotari kandi na bo ngo nta mugenzi utujuje ibisabwa bazareba n’irihumye ukurikije izi ngamba bafite.

Rugira Anastase ati "Njyewe uwo ntazatwara ni umuntu utambaye agapfukamunwa, atakarabye adafite n’agatambaro, uwo ntabwo nzamutwara."

Mugisha Ronald ati "Umukiriya azajya yicara kuri moto, atabanje kubaza ibiciro, umumotari atangize mubazi ye mwagera aho mugiye mubazi ikakwereka igiciro ugomba kwishyura ukishyura ukoresheje mobile money cyangwa airtel money."

Ba nyir’izi mubazi bavuga ko mu minsi izakurikiraho ibyo gukoresha telefoni bizasimburwa n’ikarita nka zimwe zikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Abatega moto na bo, icyashobokaga kwari ugutonda umwanya ku murongo bategereje imodoka na zo ubu zitarimo gutwara abantu benshi nka mbere, byakwanga inzira bakayihata ibirenge batitaye ku bilometero ifite.

Mu Rwanda hari abamotari basaga gato ibihumbi 45. Umujyi wa Kigali wonyine urimo ibihumbi 26 birengaho. Aba bose itariki ya mbere Kamena bayitegereje nk’abategereje ikindi cyiciro cy’imikorere mishya.


Abamotari bategerezanyije amatsiko tariki ya 01 Kamena 2020

Source: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa