skol
fortebet

“Abanyakenya n’abasomali bari barihariye akazi ko gutwara ibikamyo, byarahindutse”: Uwishema Olivier

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

Umwe mu bayobozi bakuru ba KESI INVESTMENT RWANDA Ltd, Sosiyete y’ubucuruzi ikora n’ibikorwa by’Ubwikorezi bujyana cyangwa bukavana ibicuruzwa hanze y’u Rwanda ikoresheje amakamyo manini avuga ko nta myaka myinshi ishize akazi ko gutwara amakamyo mu Rwanda kari karihariwe n’abanyamahanga biganjemo abanyakenya, Uganda, Tanzaniya na somaliya ugansanga abanyarwanda nta kazi bafite ariko ubu nabo bakaba baramaze gutinyuka.

Sponsored Ad

Uwishema Olivier avuga ko ahanini byaterwaga n’uko abanyarwanda nta bumenyi bari bafite ku makamyo, kuyakanika ndetse no kuyatwara.

Sosiyete abereye umwe mu bayobozi avuga ko nyuma yo kubona ko iki kibazo cyari gikomeye yateguye amahugurwa yo kongerera ubumenyi abashoferi mu bijyanye n’ubukanishi bw’amakamyo batwara, umutekano mu muhanda ndetse n’umutekano w’ibinyabiziga baba batwaye.

Uwishema Olivier avuga kandi ko kugira ngo babigereho basabye inkunga Ikigo cy’Igihugu cyo Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA, mu mushinga wacyo SDF (Skills Development Found), ugamije kwigisha abantu imyuga ngiro, kwiga igihe gito ukajya mu kazi cyangwa se kongerera ubundi bumenyi abari bafite ubundi.

Ku ikubitiro hakaba harahuguwe abakanishi n’abashoferi b’amakamyo 131 kandi gahunda yo guhugura abandi ikaba kandi ngo igikomeza kugeza byibuze kuri 240.

Shyaka Fred, umwe mu bashoferi bahuguwe, atwaye imodoka nini kuva mu myaka 10 ishize, yishimira kuba yarahawe amahugurwa aho yemeza ko yabafashije cyane kuko babonye ubumenyi bubafasha kurushaho kwirinda impanuka nk’abashoferi ari nako bafata neza amakamyo batwara.

Yagize ati:”kizimyamwoto ushobora kuyikoresha nabi uzimya ahubwo ukongera umuriro, nari umushoferi nsanzwe mbona kizimyamwoto ariko ntamenyereye kuyikoresha, muri aya mahugurwa twahawe amasomo menshi azadufasha cyane mu kazi mu kwirinda impanuka, kwirinda uburangare, no gukanika imodoka dutwaye zapfuye ibyoroheje ”.

Yvonne Ingabire, umwe mu bakobwa bakora muri Kesi Investment Ltd, nawe akaba atwara ikamyo zijyana cyangwa zikazana imizigo hanze yavuze ko aya mahugurwa yabafashije cyane kandi hari aho yabakuye akagira aho abashyira mu bumenyi bw’umwuga wabo.

Yagize ati:” Hejuru yo kuba nzi ikamyo mfite na perimi noneho ubu mfite n’ubumenyi muri mekaniki ku buryo uko ikamyo yajyaga impfiraho nkarara nzira kandi byoroheje bitazongera kuba, no gutumaho umukanishi ari igihe bikomeye nzajya mba nzi icyo yapfuye byorohe kumumenyesha”.

Abakanishi nabo bishimiye amahugurwa ariko noneho bashimira ko banahawe "certificate" yemeza ubumenyi bahawe butsindagira ubwo bari basanganwe, bakaba bashobora kuyikoresha bashaka akazi n’ahandi haba habaha amahirwe menshi.

Ubuyobozi bwa Kesi Investiment Ltd buvuga ko guha abakozi ubumenyi ari ukubafasha gukora akazi kabo neza ari ko nanone ni no kubongerera amahirwe ku murimo aho hari n’abashobora kubona ahandi hisumbuye bitewe n’ubumenyi bahawe bagakomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.

Kesi Investiment Ltd yatangiye ibikorwa byayo muri 2015, ikorera mu gice cy’ahaganewe inganda I Masoro, mu bakozi 236 ifite, muri bo, kuwa gatanu taliki 12/7/2019 abagera ku 131 bakaba barahawe "certificate" nyuma y’amahugurwa yamaze amezi ane bahawe ku bukanishi bw’amakamyo, kwirinda impanuka no gufata neza amakamyo batwara . Kesi Investiment Ltd ikaba iteganya kwagura ibikorwa no kuzamura umubare w’abakozi ikoresha bakagera kuri 500 byibuze.

Amafoto y’abayobozi ba Kesi Investiment Ltd na WDA ubwo abashoferi n’abakanishi bari barangije amahugurwa bahahabwaga "Certificate" taliki 12/7/2019:












Ibitekerezo

  • Ibyo yavuze ni ukuri cyane.
    Umubare munini w’abanyarwanda basigaye batwara kurusha abanyamahanga

    Bakomereze aho

    Iki gitecyerezo mwagize Ni kiza,ariko nasanze mwaribanze kubasanzwe bakanika,abasanzwe batwara amakamyo, numvaga mwazareba ukuntu mwafasha nabatarakora akazi kandi barabyigiye kugirango nabo bazamuke. Murakoze cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa