skol
fortebet

Abanyarwanda babuze imitungo yabo nibakomere nta nzara izabica- Minisitiri Shyaka

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa Kane w’iki cyumweru, yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 72,isenya amazu n’ibiraro ndetse irengera imyaka myinshi y’abaturage.

Sponsored Ad

Imibare y’abapfuye bahitanywe n’ibiza byaturutse kuri iyi mvura yakomeje kwiyongera nyuma y’amabarura yakozwe ku munsi w’ejo.

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane, ministeri ishinzwe ubutabazi yavuze ko hamaze gupfa abantu 55, nimugoroba ivuga ko bageze kuri 65, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yavuze ko bageze kuri 72.

Ivuga ko uturere twibasiwe cyane ari Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, yabwiye RBA ko Leta izakomeza gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza ndetse yemeza ko abanyarwanda bazafatanya kugira ngo ibyangiritse kubera iyi mvura byongere byubakwe.

Yagize ati “Hari uturere twinshi twahuye n’ibibazo bikomeye.Hari imyaka yononekaye,hari amazu yasenyutse,hari imihanda,ibiraro kandi si mu Rwanda gusa no mu karere hirya no hino ibibazo birahari.Ingaruka z’ibi biza mu rwego rw’ubukungu zizamara imyaka bidutwara imbaraga kugira ngo twubake ibikorwaremezo byangiritse.

Icyo nizeza Abanyarwanda n’uko u Rwanda ruzabyubaka.Bizatuvuna,bizadutwara imbaraga,n’abanyarwanda babuze imitungo,inzu zasenyutse be gutakaza icyizere.Nibakomere bagire icyizere tuziyubaka,tuzafatanya,ibintu n’ibishakwa.Turinde ubuzima ibintu n’ibishakwa.Tuzongera imirima tuyibone,tuzongera imbuto tuzitere kandi bamenye ngo nta nzara izabica.Iki gihugu cy’u Rwanda nta nzara izabica.Niba imyaka yawe yagiye humura,turikumwe tuzongera dutere indi,tuzashaka imbuto,tuzafatanya igihugu tuzacyubaka kuko n’icyacu."

Minisitiri Shyaka yavuze ko Leta ari abaturage ndetse ubushobozi bw’igihugu bwubakiye ku bushobozi bw’abaturage ariyo mpamvu hazakorwa ibishoboka byose ngo abasizwe iheruheru bongere kugira ubuzima bwiza.

Minisitiri wa MINALOC,Prof.Shyaka Anastase,yavuze ko inzego z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo abasizwe iheruheru batabarwe ndetse no kugerageza kwimura abatuye mu manegeka nubwo ngo hari ababeshywa n’akazuba bakongera kugaruka bikabagiraho ingaruka.

Yagize ati: “Inzego zitandukanye mu Gihugu cyacu zashyize imbaraga hamwe mu rwego rwo gutabara Abanyarwanda kugira ngo bashobore kwimurwa, bavanwe aho hantu hashobora kubashira mu kaga. Mu byumweru bitatu bishize hamaze kwimurwa imiryango isaga 8,000 mu turere dutandukanye, bikaba bigaragara ko dukeneye kwimura abantu benshi.”

Prof. Shyaka yanashimiye inzego z’ibanze n’izumutekano zikomeje kwitanga mu gutabara byihuse abagizweho ingaruka n’ibiza, ashimangira ko ari bo ntandaro y’agahenge gahari ko kuba hari abashobora gutabarwa byihuse mu gihe k’ibiza bitera bidateguje.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange,nawe yatangarije Televiziyo y’Igihugu ko ubutabazi bw’ibanze bukomeje ku miryango yasizwe iheruheru n’ibiza.

Yagize ati: “Abitabye Imana barashyingurwa ariko hari n’abantu bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga. Ikindi ni uko abo inzu zasenyukiyeho bahawe ubutabazi, aho abenshi bacumbikiwe mu mashuri. Aho bikenewe bahawe ibiryamirwa n’amafunguro ndetse hagenda harebwa ibikenewe uko haboneka amakuru mashya.”

Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda iri kumwe n’abagize ibyago ati: “Hangiritse ibintu byinshi ariko ikibabaje cyane ni ubuzima bw’abaturage, turihanganisha imiryango yabo cyane.”


Minisitiri Shyaka yahumurije abanyarwanda bakozweho n’ibiza ko Leta izabafasha kwiyubaka

Ibitekerezo

  • Abahuyenibiza nibakomere.letanumubyeyi irabazirikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa