skol
fortebet

Abanyarwanda n’Abanyamahanga bashyiriweho uko basobanukirwa byoroshye ibitatse u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 18, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2018 Abanyarwanda n’ abanyamahanga bahawe amahirwe yo gusura ibitatse u Rwanda biboneka muri Pariki ya Nyungwe.

Sponsored Ad

Mu byo aba Banyarwanda n’ Abanyamahanga bazerekwa na Show me Around Rwanda harimo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni nk’ikinyoni kinini cy’Ubururu bita Turaco n’izindi.

Bazatembera ku kiraro cya metero 45 z’uburebure kiri mu bushorishori bwa Nyungwe, bazanabona inyamaswa zirimo inguge n’ibitera, icyayi cya Kitabi n’ibindi.

By’ umwihariko muri uru rugendo ruteganyijwe tariki 22 Ukuboza 2018 buri wese azahabwa umwanya wo kubaza ibibazo byose ku bijyanye n’ibyiza bitatse u Rwanda.

Umuyobozi wa Show me Around Rwanda isanzwe ifasha abifuza gusura ibyiza bitatse u Rwanda, Bukuru Augustin arakangurira by’ umwihariko ababyeyi kuzana abana bari mu biruhuko kugira ngo babone n’ amaso yabo ibyo biga mu mashuri.

Yagize ati “Iki gihe abana benshi baba bari mu biruhuko. Ni umwanya mwiza kuri bo wo gutembera no kumenya byinshi ku gihugu cyabo, kugira ngo ibyo biga mu ishuri babashe kubibona imbonankubone. N’abakuru ni uko, muze dusure pariki yacu ya Nyungwe tunezezwe no gutembera kuri cya kiraro cyatangaje abanyamahanga.”

Gusura imwe muri izi pariki buri muntu arasabwa kwishyura amafaranga 35000 Frw na 60 000 Frw ku bantu babiri baziye hawe (couple).

Ba mukerarugendo bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bazishyura amadolari 50 n’aho abanyamahanga bandi bishyure amadolari 140.

Muri ayo mafaranga harimo itike, uburenganzira bwo kwinjira muri pariki, ifunguro rya ku manywa, abakuyobora n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Noheli iregereje,abantu bagiye kwishimisha kahave.NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa