skol
fortebet

Abari ba rutwitsi muri Nyungwe ubu nibo basigaye bayibungabunga

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini bakora ubuvumvu butemewe muri NYUNGWE bakangiza ibinyabuzima ,ubu babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB bibumbiye hamwe muri cooperative none basigaye bakora ubuvumvu bwemewe mu nkengero za Pariki ya Nyungwe ndetse bagira n’uruhare mu kurwanya abashobora kwangiza iyi pariki
Mu bihe byashize ngo wajyaga kubona, ukabona ishyamba rirahiye muri Nyungwe dore ko ibikorwa bya ba rutwitsi byari byarafashe intera kuva mbere hose iri shyamba ritaraba pariki, ibi ahanini (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini bakora ubuvumvu butemewe muri NYUNGWE bakangiza ibinyabuzima ,ubu babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB bibumbiye hamwe muri cooperative none basigaye bakora ubuvumvu bwemewe mu nkengero za Pariki ya Nyungwe ndetse bagira n’uruhare mu kurwanya abashobora kwangiza iyi pariki

Mu bihe byashize ngo wajyaga kubona, ukabona ishyamba rirahiye muri Nyungwe dore ko ibikorwa bya ba rutwitsi byari byarafashe intera kuva mbere hose iri shyamba ritaraba pariki, ibi ahanini byagirwagamo uruhare n’abavumvu bajyaga guhakura bakwikanga ubuyobozi bakajugunya amafumba ubundi ishyamba rigafatwa.

Nyuma yo kwibumbira hamwe mu makoperative babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB , aba bavumvu ubu ngo bakomeje ubuvumvu bwabo ariko noneho ntibabikorera muri pariki ahubwo babukorera mu nkengero zayo kandi mu buryo bugezweho ,noneho kandi ngo bafite uruhare rukomeye mu gufasha gutahura ,ba rutwitsi bakora ibitemewe bakigabiza pariki ngo bayangize.

Inkuru ya Royal TV ivuga ko nubwo aba bavumvu bitwaga gutyo na mbere, ngo byari ku izina gusa kuko ibyo bakoraga ntaho byari kubageza ,ngo ntababaguriraga umusaruro babaga bafite ,ahubwo bahakuraga gusa bagambiriye kurya ubuki no kwenga inzoga ngo binywere ,kuri ubu ngo babikora kinyamwuga noneho , kandi bakabifatanya n’indi mirimo , ngo ntabyinshi bakenera ngo babibure kubera ubu buvumvu bwabo.

Ubuyobozi bw’iyi pariki ya Nyungwe buvuga ko RDB ifite munshingano amapariki yagize uruhare mu kubumbira hamwe aba baturage no kubaha uburyo bwo gutangira ubuvumvu bugezweho ,ibi rero ngo bytanze umusaruro koko, kuko bafasha mu kubungabunga iyi pariki.

Ubuvumvu ni umwe mu mirimo ifite amateka mu gihugu nk’uRwanda nubwo byakorwaga n’abantu basa nk’aho basuzugurwa kuko ahanini bibera mu ishyamba ,abegereye amashyamba manini rero nkuko Nyungwe yari imeze bagikagamo ariko bakanahakura izishyize mu myobo cyangwa ibiti ,ibi kimwe n’ibindi byatumaga hadasiba gushya ,niba kuri ubu batagikora ibyo bitemewe ,bakaba barafashijwe gukora ubuvumvu bubaha umusaruro mwiza kandi batangije pariki, ndetse bakagira uruhare mu gukumira abaje kuyangiza ,rwaba urugero rwiza rwuko abantu baganirijwe hakabaho guhindura imyumvire abari abangizi bashobora guhinduka abarinzi b’ibyo bangizaga nkuko byagenze muri iyi pariki ya Nyungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa