skol
fortebet

Abarwayi 5 ba Covid-19 babonetse i Rusizi nibo batumye ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali na moto zitwara abagenzi zidasubukurwa

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangarije RBA ko ubwandu bushya bwa Covid-19 bw’abantu babonetse I Rusizi aribwo ntandaro yo kudasubukura ingendo zihuza intara zose n’umujyi wa Kigali ndetse no gutwara abantu kuri moto n’amagare nkuko byari byitezwe.

Sponsored Ad

Abantu bashya banduye Covid-19 babonetse mu karere ka Rusizi ni batanu barimo; Abakora ibikorwa by’ubucuruzi, abatwara imodoka zitwara ibicuruzwa bijya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hariya mu karere ka Bukavu, hamwe n’umumotari umwe watwaraga ibintu bisanzwe byari byemewe.

Minisitiri Dr Ngamije, yabwiye RBA ko Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’iza moto zagombaga gusubukurwa uyu munsi zongeye gusubikwa bitewe n’ubwandu bushya bwagaragaye i Rusizi.

Ati "Nibyo koko ejo twatangaje abantu 11 banduye Covid-19 barimo abaturutse mu bihugu duturanye,hari n’abavuye hanze,baturutse kure.Abarwayi bagaragaye mu karere ka Rusizi,batumye hafatwa ingamba ko Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’iza moto zitwara abagenzi zisubikwa kugira ngo tubanze tunoze neza icyo amakuru yadutangarije,turinde ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse icyorezo kidakwira kiva aho kiri kijya mu tundi turere.

Yavuze ko aba bantu bose bazwi ndetse bafite amakuru ahagije kuri bo, yaba abo bahuye nabo ku buryo ikirimo gukorwa ari ukuyahuza no kuyanoza kugira ngo barebe niba muri abo ntawanduye.

Kugeza kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, mu Rwanda habarurwaga abantu 370 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus kuva ku muntu wa mbere wagaragaye tariki 14 Werurwe 2020. Muri aba hakize 256, hapfa umuntu umwe nawe watangajwe ko yaje aturutse hanze yararembye. Abasigaye mu bitaro ni 113 barimo kwitabwaho n’abaganga.

Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka, yavuze ko gusubika igitaraganya byakozwe mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Ejo twagize abandi bantu bagaragaye mu Karere ka Rusizi banduye Covid-19, dusanga ari ngombwa ko twongera gukaza ingamba kugira ngo icyorezo kidakwirakwira mu baturage. Nubwo hari ingamba zigenda zoroshywa, abaturage bamenye ko icyorezo kitashize mu gihugu”.

Mnisitiri Shyaka yavuze ko mu karere ka Rusizi hagiye gushyirwa imbaraga mu kugabanya urujya n’uruza ruva cyangwa rukajyamo kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze. Avuga kandi ko ingamba zo kwirinda zitareba aka karere gusa, ahubwo bireba igihugu cyose.

Yavuze kandi ko atari ubwa mbere agace runaka kaba kagaragayemo abanduye, hagakorwa ibishoboka ngo bashakishwe. Avuga ko abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho bakirinda gukora ingendo zitemewe.

Abanyarwanda bose bakubahiriza ingamba zo gukomeza kwirinda, kuko iki cyorezo Abanyarwanda bose bafatanyije bazagihashya burundu.

Mu Karere ka Rusizi hahise hoherezwa itsinda ry’abaganga ryunganira abari bahasanzwe mu rwego rwo gukurikirana abo bantu bagaragaweho Covid-19, no gushakisha abahuye na bo.

Nubwo byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 1 Kamena 2020, ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa ndetse na moto zitwara abagenzi zigasubira mu mirimo yazo hubahirizwa amabwiriza,Itangazo rya turutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, ryahagaritse igitaraganya iyi gahunda.

Iryo tangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe,rigira riti “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa