skol
fortebet

Bakoreye rwiyemezamirimo none bamaze ibyumweru bibiri mu irimbi batarahembwa

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Aba bakozi bari baryamye mu kazu ka shitingi gashinze mu irimbi ry’ abayisilamu i Nyamirambo
Abakozi bagera ku 9 bakoze igikorwa cyo kwimura imirambo bayikura mu irimbi ry’ abayisilamu I Nyamirambo bayijyana mu irimbi rusange rya Nyamirambo ntirabona amafaranga yabo.
Aba bakozi barimo abamaze ibyumweru bibiri baba mu kazu ka shitingi bashinze muri iryo rimbi bamaze iminsi bakoramo.
Aba bakozi bavuga kuva ku wa Gatanu tariki 23 Kamena rwiyemezamirimo Bisengimana Emmanuel abiriza ku gasozi (...)

Sponsored Ad

Aba bakozi bari baryamye mu kazu ka shitingi gashinze mu irimbi ry’ abayisilamu i Nyamirambo

Abakozi bagera ku 9 bakoze igikorwa cyo kwimura imirambo bayikura mu irimbi ry’ abayisilamu I Nyamirambo bayijyana mu irimbi rusange rya Nyamirambo ntirabona amafaranga yabo.

Aba bakozi barimo abamaze ibyumweru bibiri baba mu kazu ka shitingi bashinze muri iryo rimbi bamaze iminsi bakoramo.

Aba bakozi bavuga kuva ku wa Gatanu tariki 23 Kamena rwiyemezamirimo Bisengimana Emmanuel abiriza ku gasozi bategereje ko aza ku bahemba amaso agahera mu kirere.

Ahagana mu ma saa cyenda z’ igicamunsi kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena Umuryango wabasanze bicaye hafi y’ iryo rimbi bategereje ko Bisengimana aza kubahemba. Mu majwi yumvikanamo agahinda babwiye Umuryango ko kuva mu gitondo biriwe bahamagara telefone ya Bisengimana, igacamo ariko ntayitabe.

Ubwo twahagera twasanze amaganya yabarenze bibaza aho baza gukura icyo kurya dore ko bavuga ko kuva bagera muri ako kazi uyu rwiyemezamirimo yabahaye ibihumbi bitanu gusa.

Aba bakozi barimo ababyeyi bafite abana bavuze ko kuba uyu rwiyemezamirimo yaratinze kubaha amafaranga bakoreye byabagizeho ingaruka zirimo no kuburara.

Uwingeneye Vestine yagize ati “Byarambabaje cyane nari mfite umwana ngomba kujya kugaburira, ku wa Gatanu twaraburaye”

Uwingeneye aberewemo ibihumbi bitandatu by’ amafaranga y’ u Rwanda kuko we na bagenzi be batatu bahakoze iminsi itatu.


Iyi shitingi niyo bamwe muri aba bakozi babamo, ibamo bane

Muri aba bakozi harimo abo rwiyemezamirimo yaturukanye mu karere ka Rwamagana, abazana gucukura iryo rimbi ngo bakuremo imirambo ishyinguyemo yimurirwe mu irimbi rusange rya Nyamirambo.

Aba bakozi bavuye I Rwamagana uko ari batanu nibo bamaze ibyumweru bibiri baba muri iri rimbi.

Aba bakozi bavuze ko iryo rimbi umuntu yagereranya ko rifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 40 ririmo gutunganywamo ikibanza kizubakwamo ibitaro by’ akarere ka Nyarugenge

Iyo ugeze muri ako kazu ka shitingi gashinze muri iryo rimbi, ubona amasafuriya adaheruka gutekererwamo ari nabyo aba bakozi baheraho bavuga ko ntacyo baheruka gukoza ku munwa.

Bisengimana Emmanuel yabwiye Umuryango ko ari mu bikorwa by’ icyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikare (Army Week )mu karere ka Bugesera, ahamya ko atagombaga kureka ibyo bikorwa ngo agiye guhemba abakozi I Nyamirambo.

Uyu rwiyemezamirimo yasabye abo bakozi ko baba bihanganye ababwira ko azabaha amafaranga yabo ku wa Gatatu tariki 28 Kamena.

Abajijwe uko abo bakozi baraba babayeho dore ko hari abavuga ko bamaze iminsi ntacyo bashyira ku munwa, yavuze ko nava mu kazi araboherereza kuri mobile money amafaranga yo kurya


Amasafuriya y’ aba bakozi ntaheruka gutekerwamo

Yagize ati “Babwire ko ndaboherereza kuri mobile money amafaranga yo kurya”

Aba bakozi baribaza ukuntu bazageza ku wa Gatatu nta kintu bakora ngo bategereje amafaranga yabo kandi akazi barakarangije ku wa Gatanu tariki 23 Kamena bikababera ihurizo.

Abakozi bavuye I Rwamagana bavuga ko Bisengimana abarimo ibihumbi 43000 buri muntu, naho abahawe akazi nyuma ni ukuvuga abaturage b’ umurenge wa Nyamirambo buri umwe avuga ko aberewemo umwenda w’ ibihumbi 6.

Ibi bibaye nyuma y’ umunsi umwe gusa Perezida Kagame asabye inzego zose bireba gukemura ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abakozi.


Aba bakozi bari bahagaze muri icyo kibanza cyahoze ari irimbi bamanjiriwe

Ibitekerezo

  • Natwe tumaze amezi arenga 8 ntafaranga twakoreye company yitwa PTS ikora ibijyanye no gutwara Abantu none twarahebye iyo tubajije Abakozi bakoramo batubwirako ari iyibukuru ko twakwitonda twarababaye twarashavuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa