skol
fortebet

Burera: Mu mezi arindwi DASSO yinjije mu isanduku ya Leta arenga miliyoni 29

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu Karere ka Burera, urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) rwinjije mu isanduku ya Leta miliyoni 29 mu mezi arindwi.
Aka karere kavuga ko mu mezi arindwi ashize mu isanduku yako hinjiyemo miliyoni 29 n’ibihumbi 200 biturutse ku kazi gakorwa na DASSO.
Ni amafaranga bisobanurwa ko yinjiye binyuze mu bikorwa byo gutanga ibihano (amande) ku baturage ‘bigomeka’ kuri gahunda zitandukanye za Leta cyo imwe n’abishora mu bucuruzi bw’iyobyabwenge bikurwa muri Uganda bikanyuzwa mu Karere (...)

Sponsored Ad

Mu Karere ka Burera, urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) rwinjije mu isanduku ya Leta miliyoni 29 mu mezi arindwi.

Aka karere kavuga ko mu mezi arindwi ashize mu isanduku yako hinjiyemo miliyoni 29 n’ibihumbi 200 biturutse ku kazi gakorwa na DASSO.

Ni amafaranga bisobanurwa ko yinjiye binyuze mu bikorwa byo gutanga ibihano (amande) ku baturage ‘bigomeka’ kuri gahunda zitandukanye za Leta cyo imwe n’abishora mu bucuruzi bw’iyobyabwenge bikurwa muri Uganda bikanyuzwa mu Karere ka Burera ubundi bigakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Ndahumba Jean Pierre, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Burera, yabwiye izubarirashe.rw ati “Muri aka karere hari abantu baba bashaka kwigomeka kuri gahunda zimwe na zimwe za Leta bakanga kujya ku muganda, bakanga kurara amarondo, abandi bakanga kwitabira gahunda z’isuku zirimo gusiga amarangi (…) abo icyo tubakorera nka DASSO tubaca amande bakishyura akinjira mu isanduka ya Leta.”

Imibare itangwa n’Akarere ka Burera igaragaza ko kuva muri Kamena 2016, amafaranga DASSO imaze kwinjiza mu isanduka y’ako karere binyuze muri gahunda yo guca amande abigomeka kuri gahunda za Leta angana na 14, 300, 000 mu gihe amafaranga 14,941,545 yo yinjijwe binyuze mu gukumira abanga kwishyura imisoro n’abashakaga gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Agaruka kuri ariya mafaranga yanjijwe n’urwego rwa DASSO, Uwambajemariya Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, ashimangira ko ako karere gaha agaciro ‘akazi gakorwa umunsi ku wundi na DASSO’ akaba agaragaza ko hirya y’ayo mafaranga urwo rwego rumaze gufasha mu ‘kugabanya ku gipimo gishimishije’ ibyaha byiganjemo ibyo gukubita no gukomeretsa mu Karere ka Burera.

Kugeza ubu mu Karere ka Burera hari abagize urwego rwa DASSO 92 bakwirakwijwe hirya no hino mu mirenge 17 y’ako Karere hiyongeyeho n’ahandi bakorera ahari inyubako zikorerwamo gahunda zitandukanye za Leta.

Abagize DASSO Burera buri umwe ku kwezi atanga amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngo “uwarongoye, uwapfushije, uwapfuye, cyangwa uwakomerekeye mu kazi abashe kwitabwaho.” nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwabo, mu kigega gushyirwamo ayo mafaranga hamaze kugeramo miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 kuva mu Ugushyingo 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa