skol
fortebet

Bwa mbere mu Rwanda hakorewe imodoka ikoreshwa n’ imirasire y’ izuba [ AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Apr 2017

Sponsored Ad

Itsinda ry’ abanyeshuri 12 biga muri Kaminuza Singhad Technical Education ishami ry’ u Rwanda bakoze imodoka ikoreshwa n’ imirasire y’ izuba.
Niyo modoka ya mbere ikorewe mu Rwanda yitezwe gusubiza bimwe mu bibazo bihangayikishije Isi birimo ikibazo cy’ ibyuka biva mu madoka bikangiza ikirere.
Igitekerezo cyo gukora iyo modoka bakigize kuva muri 2006. Iyo modoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri na shoferi wa gatatu. Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 ubwo iyo modoka yerekwaga (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’ abanyeshuri 12 biga muri Kaminuza Singhad Technical Education ishami ry’ u Rwanda bakoze imodoka ikoreshwa n’ imirasire y’ izuba.

Niyo modoka ya mbere ikorewe mu Rwanda yitezwe gusubiza bimwe mu bibazo bihangayikishije Isi birimo ikibazo cy’ ibyuka biva mu madoka bikangiza ikirere.

Igitekerezo cyo gukora iyo modoka bakigize kuva muri 2006. Iyo modoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri na shoferi wa gatatu. Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 ubwo iyo modoka yerekwaga itangazamakuru abayikoze bavuze ko ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero 50 ku isaha bivuze ko idakeneye gukoreshwamo utugabanyamuvuduko.

Iyo modoka yakozwe mu gihe cy’ ibyumweru bibiri, ibintu ubusanzwe abamenyereye iby’ ikorwa ry’ imodoka bavuga ko bidasanzwe.

Mu minsi ishize abo banyeshuri bitabiriye amarushanwa yo gukora imodoka zikoreshwa imirasire y’ izuba mu gihugu cy’ u Buhinde begukana umwanya wa gatatu mu irushanwa ryari ryitabiriwe n’ abarenga 20.

Nzitonda Kiyengo washinze iryo shuri yavuze ko ubuziranenge bw’ iyo modoka bwizewe gusa avuga ko imirimo yo kuyikora nirangira yose bazashyikiriza ikigo cy’ igihugu cy’ ubuziranenge RSB bagasuzuma ubuziranenge bwayo kugira ngo ihabwe uburenganzira bwo kugenda mu muhanda.


Nzitonda Kiyengo

Nzitonda yakomeje avuga ko uburambe bw’ iyo modoka ari igihe kirekire kuko ibikoresho abo banyeshuri bayikora bifite uburambe bw’ igihe kirekire.

Yagize ati “Ibikoresho byose byifashishijwe twabiguze hano mu Rwanda ari ziriya paneau- solaire, ari iri bati, amapine na vola nibyo byavuye mu Buhinde”

Abajijwe niba umuntu yavuga ko iyi modoka yakorewe mu Rwanda kandi hari ibikoresho biyikoze byavuye I mahanga Nzitonda yavuze ko iyo imodoka yanditseho ko yakorewe mu gihugu runaka bitavuze ko icyo gihugu aricyo kiba cyarakoze buri kimwe cyose ahubwo bivuze ko iyo modoka ariho yateranyirijwe.

Ni imodoka ikozwe mu gihe Leta y’ u Rwanda ishyize imbere guteza imbere ubwikorezi butwara abantu benshi mu modoka imwe.

Uyu musore wambaye isarubeti y’ ubururu yari atwaye iyi modoka, ntabwo ihinda ngo urusaku rwumvikane

Nzitonda yavuze ko imodoka yose basabwa gukora bayikora. Ati “Komande y’ imodoka ishusho iyo ariyo yose n’ ingano iyo ariyo yose badusaza gukora twayikora… tugiye gukora uruganda rw’ imodoka hano tuzajya dukora nyinshi kuburyo natwe tuzajya tuzitemberamo.Hakenewe bisi itwara abantu 100 ikoreshwa n’ imirasire y’ izuba twayikora”

Umutoni Gomoka Natasha umwe mu bagize itsinda ryakoze iyo modoka yavuze ko iyo modoka ije ari igisubizo ku bibazo byinshi byugarije u Rwanda n’ ibindi bihugu.


Uyu ni Natasha Umutoni
Ati “Mu Rwanda dufite ikibazo cy’ ibiciro by’ ingendo bihindagurika bitewe n’ uko igiciro cya essence gihora gihindagurika, kuri iyi modoka ntabwo byabaho kuko iyi modoka idakoresha essence, ikindi iyi modoka izafatanya n’ ibiti kubungabunga ibidukikije kuko ntabwo izajya isohora ibyotsi bihumanya ikirere, ni igisubizo pe!”

Iyo modoka ikoranye batiri ifite ubushobozi bwo gukora amasaha ane igihe ntazuba ririmo kuva, ku zuba iyo modoka yakora umunsi wose umuriro utarashyiramo.

Iyo modoka aho igeze imaze gutwara ibikoresho byaguzwe arenga miliyoni, ifite agaciro ka miliyoni ziri hagati y’ ebyiri ni eshatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa