skol
fortebet

Commonwealth yatangaje igihe inama ya CHOGM igomba kubera i Kigali izabera

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth,Patricia Scotland uyu munsi batangaje amatariki mashya y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Common wealth CHOGM2021 yari yasubitswe kubera Covid-19.

Sponsored Ad

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, bwatangaje ko inama yawo ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma izabera i Kigali mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

Perezida Kagame yavuze ko inama ya CHOGM Rwanda 2021 uzaba ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ku bukungu n’amahirwe ari Commonwealth yafasha abakiri bato ndetse n’ingaruka zatewe na Covid-19.

Perezida Kagame yagize ati “u Rwanda rwiteguye guha ikaze I Kigali abantu bose abakuru b’ibihugu n’ababihagarariye bazitabira iyi nama mu mwaka utaha izaba mu mutekano igatanga n’umusaruro.”

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth yagize ati “Kuri iyi CHOGM y’amateka igiye kubera bwa mbere muri Afurika,dutegereje abayobozi b’ibihugu biri muri Commonwealth guhurira hamwe bagafatira hamwe imyanzuro ku bibazo twese dufite.

Inama yacu mu Rwanda izaduha amahirwe yo kwibanda ku gusubiza mu buryo ibibazo byatewe na Covid-19 ariko turabizi ko iki cyorezo kitagabanyije ibibazo byugarije isi nk’ihinduka ry’ikirere,ubukungu,ubucuruzi n’iterambere …”

Kuwa 21 Mata 2020 nibwo Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020 yasubitswe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango wa Commonwealth icyo gihe rivuga ko iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 26, ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye na yo byimuriwe ikindi gihe kizatangazwa.

Iri tangazo ryakomeza rivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mu mezi yari gukurikiraho, buri gihugu mu bigize umuryango Commonwealth, cyari kuba gihugiye mu guhangana na COVID-19 ndetse n’ingaruka zayo ku mibereho y’abaturage ariyo mpamvu bikwiriye ko CHOGM isubikwa kubera icyo cyorezo.

Perezida Kagame akomeza yavuze ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze Umuryango wa Commonwealth mu Mujyi wa Kigali, mu gihe icyorezo kizaba kimaze gutsindwa.

Umunyamabanga wa CommonWealth Hon. Patricia Scotland QC na we yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyahinduye amateka yacu muri iyi minsi. Hari abatakaje ubuzima, ubukungu buri gusubira inyuma, kandi imibereho y’abantu yangiritse. Biragoye kuba umuntu yamenya uko ibihe biri imbere bizaba bimeze.

Tugomba kwitondera ibyago inama zihuza abantu benshi zishobora guteza. Uko ibintu byifashe ubu bisaba ko hafatwa ibyemezo bikomeye ariko bya ngombwa. Twifatanyije n’u Rwanda, kandi turashima ibihugu bigize umuryango wacu, by’umwihariko u Bwongereza, ku kuba bikomeje kudushyigikira n’ubufatanye bikomeje kwerekana muri ibi bihe bitoroshye. Niteguye kongera guhura n’abanyamuryango ba Commonwealth, amaso ku yandi, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Commonwealth igizwe n’ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’icyongereza, yavuze ko gusubika iyi nama byari ngombwa kubera icyorezo cya Covid-19 gusa yemeza ko izabera i Kigali mu gihe kizatangazwa nyuma.

Byari biteganyijwe ko iyi nama yari kuzitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi 10,000 barimo minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ndetse n’igikomangoma Charles.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yari yarateganyije miliyari 20 z’amafranga y’u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama.

Imirimo yiganjemo ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali yari imaze amezi ikorwa, iyo irimo kwagura imihanda imwe, kuyirimbisha no kwagura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Mu kwezi kwa gatatu, ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda cyatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama, harimo n’imishinga y’ishoramari ya miliyoni USD 700 izayisinyirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa