skol
fortebet

Depite Dr Habineza Frank yasabye RURA kugabanya ibiciro by’ingendo mu kurengera rubanda

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

Umudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda), Dr Habineza Frank, yatangaje ko anenga RURA mu kugena ibiciro by’ingendo, aho avuga ko yabogamiye ku bashoramari aho kureba ku nyungu z’abagenzi.

Sponsored Ad

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya Guma mu rugo,ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi barimo na Dr.Frank Habineza banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.

Depite Habineza yabwiye Ikinyamakuru intyoza.com, ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

Mu byukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter bakomeje kunenga ibi biciro bishya bya RURA kuko byiyongereye cyane kandi ibiciro bya Lisansi bitari hejuru cyane.

Ibitekerezo

  • Turebye ibiciro byingendo byariyongereye,ex kuva i Nyagatare ujya iKigali byari ibihumbi bitatu none ubu nihafi ibihumbi bine.rura ikwiye kureba uko yabigenza Dore ko nibiciro bya esanse byagabanutse.

    Ubundi iterambere rigomba gushingira ku muturage. Bitari ibyo twaba twibeshya.

    hoya nibagabanye rwose hoya rwose birakabije. essence yaragabanutse, kdi n’ibisabwa kugirango imodoka ikorerwe service nkeka ko bitazamutse kuri uru rwego. nibaturebe natwe abaturage tuba dukora utuduha inyungu ngo natwe tubeho. bireba gusa rero bariya bakire baguze ibimodoka ngo birengagize inyungu za benshi kdi ari bo batuma igihugu kibaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa