skol
fortebet

Ni ryari leta ikenera gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Ni inshuro nyinshi abantu tujya twumva mu matangazo ko leta yasize impapuro mpeshmwenda ku isoko, abantu bakangurirwa kuzigura aho nyuma y’igihe runaka basubizwa amafaranga baziguze hagiyehoo inyungu yumvikanyweho. Hari abantu bibaza zimwe mu mpamvu ibi banki nkuru y’igihugu ibikora.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru UMURYANGO mu kiganiro cyagiranye n’umusesenguzi mu bukungu Teddy Kaberuka adusobanurira birambuye zimwe mu mpamvu zituma leta ishyira ku isoko impapuro meshamwenda.

Yadutangarije ko impamvu nyamukuru zishobora kubitera ari ebyiri harimo kwinjiza amafaranga no kurengera ubukungu.

Gushaka kwinjiza amafaranga (financial purpose ) : Leta iramutse ifite imishinga ikomeye ishaka gushoramo amafaranga , aho kugira ngo ijye gufata inguzanyo mu ma banki yo hanze, ishobora kubwira abaturage , bakagura izi mpapuro . ihita ibona amafaranga yo gushora muri iyi mishanga ku nyungu iringaniye kandi n’abaguze izo mpapuro bakazunguka igihe kigeze.

Kurengera ubukungu ( financial reasons ) : Impapuro mpeshamwenda zishoboragushyirwa ku isoko hagamijwe kurengera ubukungu kuko ngo bishobora gukorwa hagamijwe kugabanya amafaranga akoreshwa mu baturage kuko ngo mu gihe habayeho gukoresha amafaranga menshi mu baturage bishobora gutuma ata agaciro. Bityo rero , leta ishobora gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko mu rwego rwo kuregrera ifaranga.

Iyi mpuguke mu bukungu yemeje ko nanone Leta iramutse ibonye amafaranga yagabijwe birenze urugero ( yabaye make mu bantu) bisaba ko banki nkuru igabanyiriza ibigo by’imari inyungu ku nguzanyo , bigatuma amafaranga noneho ibigo by’imari byayafata ku bwinshi akazasubira mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa