skol
fortebet

Gahunda yo guhuza abashaka akazi n’ abagatanga yatanze umusaruro ku kigero cya 20%

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo MIFOTRA ivuga ko kuva gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi muri gahunda yiswe Job Net mu bakozi basaga ibihumbi 2 730 biyandikishije bashaka akazi muribo abasaga 20% bakabonye .
Ni abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu biganjemo urubyiruko bahuriye kuri petit stade amahoro n’abakoresha bo mu bigo bitandukanye, kugirango urwo rubyiruko rushake amahirwe yo kubona akazi cyangwa kuba rwakwimenyereza umwuga muri ibyo bigo.
Bamwe muri uru rubyiruko (...)

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri bo wo kubona akazi no kumenya ahari amahirwe y’akazi. Kurundi ruhande bamwe mu bakoresha bavuga ko guhurira hamwe n’urubyiruko rwize amasomo atandukanye bibafasha kubona abakozi batiriwe batanga amatangazo y’akazi kandi bikabatwara amafaranga.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko ku nshuro ya 4 hatangijwe gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi ngo bimaze gutanga umusaruro no kunganira gahunda ya leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 000 buri mwaka.

Ibitekerezo

  • Amakuru ko mwayihereranye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa