skol
fortebet

Gakenke: Se wa Minisitiri w’Intebe ari mu banyuzwe n’umusasuro wa Kawa babona

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusaza Ngirumpatse Athanase ( Se wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ) arahamya ko ari umwe mu baturage b’umurenge wa Coko mu karere ka Gakenke bashimira iterambere bamaze kugeraho ahanini barikesha umusaruro ushimishije wa kawa nk’igihingwa kibafatiye runini mu buzima bwabo bwa buri munsi
Ubuyobozi bw’Akarere bwishimira cyane uburyo abaturage b’uyu murenge wa Coko bagira uruhare rukomeye muri iri terambere bukaba buzizeza ko bugiye kubafasha guteza imbere kurushaho igihingwa cya (...)

Sponsored Ad

Umusaza Ngirumpatse Athanase ( Se wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ) arahamya ko ari umwe mu baturage b’umurenge wa Coko mu karere ka Gakenke bashimira iterambere bamaze kugeraho ahanini barikesha umusaruro ushimishije wa kawa nk’igihingwa kibafatiye runini mu buzima bwabo bwa buri munsi

Ubuyobozi bw’Akarere bwishimira cyane uburyo abaturage b’uyu murenge wa Coko bagira uruhare rukomeye muri iri terambere bukaba buzizeza ko bugiye kubafasha guteza imbere kurushaho igihingwa cya kawa.

Umusozi uteyeho Kawa
Umurenge wa Coko ni umwe mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke.Uherereye ku birometero bikabakaba 50 uvuye mu mujyi wa Musanze no ku birometero 25 uvuye ku biro by’Akarere ka Gakenke.Ni umurenge w’icyaro ugizwe n’imisozi miremire ukaba utunzwe ahanini n’ubuhinzi bwa kawa kuko ari yo izanira abaturage amafaranga menshi.

Abaturage b’umurenge wa Coko bavuga ko bafatanije n’ubuyobozi bwabo bamaze kugezwaho n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bigenda bihindura ubuzima uko bwije nuko bukeye. Umusaza Ngirumpatse Athanase ni umubyeyi wa Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO ko Kawa yamuteje imbere , aho agira ati “Iyi Leta yaje izamura umunyarwanda wese uwo ariwe , yaba umuto yaba n’umukuru , rwose Leta y’ubu imeze neza cyane!Imihanda za Televiziyo , amashanyarazi , sinzi umugore ujya avuga ngo dusigaye dukanda ku rukuta!!!ariko ubu nibera ahangaha , ngacana agatara kakaka , ngafungura n’akaradiyo kanjye nashaka ngasinzira ngakanguka mu gitondo. Ubu dufite amajyambere meza cyane aboneje rwose.”

Abaturage bahamya ko ubu bafite SACCO “Rebakure” bakemeza ko yabafashije kuzigama bagatera imbere , ikigo nderabuzima cya Coko cyatumye batagikora ibirometero bajya kwivuriza i Ruli , amazi meza ngo yabegerejwe , amashuri meza hakiyongeraho n’umuriro w’amashanyarazi.

Umusaza Ngirumpatse Athanase ni umubyeyi wa Nyakubahwa Ministre w’intebe w’u Rwanda Dr.Ngirente Edouard.Yavukiye Coko mu mwaka wa 1938 akaba avuga ko iri terambere ryose ryaje arireba.Cyakora ngo muri Leta zose yabonye iriho ubu ngo ntiyabona iyo yayigereranya nayo.

Abaturage batoranya Kawa
Kuba uyu munsi umwana we ayoboye Guverinoma y’u Rwanda umusaza Ngirumpatse Athanase avuga ko ngo ahereye ku cyatumye Umukuru w’Igihugu amuhitamo n’uburyo na we ubwe yamureze ngo yizera adashidikanya ko azasohoza neza inshingano ze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime Francois, ashima uruhare rw’abaturage ba Coko bagira muri terambere ryabo akabasaba gukomereza aho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime Francois

Cyakora abizeza ko Akarere gafite ingamba zo kubafasha kunoza ubuhinzi bwa kawa kugira ngo bakomeze kubona amafaranga.

Umurenge wa Coko ufite ubuso bwa Km carre 55.4 ukaba utuwe n’abaturage 16.894.

Irasubiza Janvier/UMURYANGO.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa