skol
fortebet

Gicumbi: Imyaka itatu irashize abubatse ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga bishyuza miliyoni 10Rwf

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Abakozi barenga 160 biganjemo abafundi n’abayede bubatse ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi baravuga bamaze igihe basiragizwa n’ubuyobozi bw’aka karere bo bishyuza arenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda bakoreye kuva iyubakwa ry’iyi nyubako ryatangira n’ubwo ubu ryadindiye.
Baravuga ko gutinda kwishyurwa amafaranga bakoreye byabagizeho ingaruka mbi zirimo kuba bamwe mu bana babo baravuye mu ishuri ndetse abandi bakabura ubwisungane mu kwivuza.Bashinja ubuyobozi bw’aka (...)

Sponsored Ad

Abakozi barenga 160 biganjemo abafundi n’abayede bubatse ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi baravuga bamaze igihe basiragizwa n’ubuyobozi bw’aka karere bo bishyuza arenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda bakoreye kuva iyubakwa ry’iyi nyubako ryatangira n’ubwo ubu ryadindiye.

Baravuga ko gutinda kwishyurwa amafaranga bakoreye byabagizeho ingaruka mbi zirimo kuba bamwe mu bana babo baravuye mu ishuri ndetse abandi bakabura ubwisungane mu kwivuza.Bashinja ubuyobozi bw’aka karere kubabeshya no kubarerega.Umwe ati :”Akarere iyo urebye nako karatubeshya n’ubuyobozi bw’akarere bwose kuko aho tubaza n’inzego z’akarere zose ntaho tutabajije ariko ikibazo cyacu bakatubwira ngo ejo kirakemuka ndetse bakageraho n’ubwo baduha iminsi.Nko mu cyumweru gishije baratubwiye ngo ku wa kabiri bazaduhemba ku wa kabiri ntibyaba ku wa Gatatu ntibyaba.”

Imyaka itatu irashize imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima idindiye

Bavuga ko bafite imiryango igera kuri 33 y’abana batari kujya ku ishuri bitewe n’uko aho bari bizeye amafaranga bahebye, ngo byatewe n’ubuyobozi kuko na Mayor wa Gicumbi ahora ababeshya.Ibyo bumva n’uko ikibazo kiri hagati y’abayobozi ba karere ka Gicumbi nk’uko babibwiwe na Rwiyemezamirimo wabakoresheje.

Basaba Leta y’u Rwanda kubarenganura kuko Rwiyemezamirimo wa mbere yabageneye miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani uwa kabiri we abagenera miliyoni icumi zirenga.

Bakomeza bavuga ko iki kigo nderabuzima bacyemerewe na Perezida Paul Kagame ariko ngo bahangayikishijwe no kuba imyaka itatu igiye gushira nta gikorwa kugirango abaturage batangire kwivuza.Ibirometero birenga 50 n’ibyo umuturage agomba gukora ajya kwivuza ahandi kandi asize ikigo nderabuzima cyakagombye kuba cyaratangiye gukora.

Iki kigo nderabuzima cyagombaga kumara amezi 8 cyubakwa uhereye 2015 none kigiye kumara imyaka isaga itatu kitaruzura dore ko n’imirimo yo kucyubaka yahagaze kuri ubu zimwe mu nzu zubatswe zikaba zimaze kurengerwa n’ibihuru ku buryo hatagize igikorwa zatangira gusenyuka.

Mu gisubizo kidatanga icyizere ubuyobozi bw’akarere bwizeza aba baturage ko ibi bibazo bigiye gukemuka gusa bakirinda gutanga igihe ntarengwa; Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho y’abaturage Benihirwe Charlotte yatangarije TV/Radio1, ati :”Ngirango icyo kibazo kirimo gukurikiranwa aribo baraganirijwe berekwa ibibazo bihari ariko kiri mu mayira yo gukemuka.Turatanga icyizere cy’uko kiri hafi gukemuka ntabwo nakubwira ngo ni uyu munsi cyangwa ejo ariko ari bo ari n’ubuyobozi turabiganira kandi natwe turi kubikurikirana.”

Gusa benshi mu batuye umurenge wa Nyamiyaga bifuza ko inzego zo hejuru zamanuka zigakurikirana iki kibazo cy’iyubakwa ry’iki kigo nderabuzima kugira ngo cyuzure ndetse abagikozeho nabo bishyurwe amafaranga yabo ‘Perezida wa Republika Paul Kagame kuko yaje hano akaduha bino bitaro.Ibitaro bikaba byaranze kuzura yagaruka akaza byashoboka agashyiraho ababyuzuza bikarangira tugatangira tukivuza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa