skol
fortebet

Gisagara: Uruganda rwenga urwagwa rwahinduye ubuzima bw’ abaturage

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

GABI Ltd rukoresha toni 25 z’ ibitoki mu gitariro kimwe
Abaturage batandukanye bo mu karere Gisagara bavuga ko uruganda rwega urwagwa ruzwi ku izina RABI Ltd rwabafashije kwiteza imbere.
Bamwe muri aba baturage ni abahawe akazi n’ uru ruganda abandi ni abahinzi b’ urutoki bishimira ko babonye isoko ry’ ibitoki byabo.
Gikundiro Alice w’ imyaka 18 twasanze mu murenge wa Kibilizi ku nyubako y’ uru ruganda yoza amacupa ashyirwamo urwagwa, yavuze ko amaze amezi atanu akora kuri uru ruganda. Ngo mu (...)

Sponsored Ad

GABI Ltd rukoresha toni 25 z’ ibitoki mu gitariro kimwe

Abaturage batandukanye bo mu karere Gisagara bavuga ko uruganda rwega urwagwa ruzwi ku izina RABI Ltd rwabafashije kwiteza imbere.

Bamwe muri aba baturage ni abahawe akazi n’ uru ruganda abandi ni abahinzi b’ urutoki bishimira ko babonye isoko ry’ ibitoki byabo.

Gikundiro Alice w’ imyaka 18 twasanze mu murenge wa Kibilizi ku nyubako y’ uru ruganda yoza amacupa ashyirwamo urwagwa, yavuze ko amaze amezi atanu akora kuri uru ruganda. Ngo mu mezi atanu amaze ahakora amaze kugura inka n’ ingurube ndetse ngo afite intego yo kuzubaka ikigo cy’ ishuri.

Yagize ati “Nize agronomy maze amezi atanu nkora hano, naguze amatungo arimo ingurube n’ inka…ndateganya kuzubaka ishuri ry’ abana no gukomeza muri kaminuza”

Masingizo Martazard nawe twasanze arimo koza amacupa yatangarije Umuryango ko amaze umwaka akora kuri uru ruganda. Avuga ko aka kazi kamufashije kurihira abana be amashuri kuri ubu abo bana bakaba bagiye kwinjira muri kaminuza.

Uretse abahawe akazi n’ uru ruganda bishimira ko bagenda biteza imbere biturutse ku mushahara bahembwa, abahinzi b’ urutoki nabo bishimira ko babonye isoko rihoraho ry’ ibitoki byabo.

Rwabukwisi Vianney umuhinzi w’ urutoki utuye hafi y’ uru ruganda avuga ko mbere y’ uko rwubakwa byageraga ku mwero w’ urutoki abaguzi bakabahenda.

Ati “Icyo twishimira ni uko igiciro cy’ uruganda kidahinduka, abaguzi b’ ibitoki byageraga ku mwero babona ibitoki ari byinshi bakaduhenda kuburyo ikilo cy’ igitoki bakibariraga amafranga 50. Igiciro cyo kuruganda cyo ntabwo gihinduka ni 110 ku kilo iyo ubyijyaniye ku ruganda na 90 ku kilo baje kubwitwarira”

Rwagasana Joseph ufite hegitari 2 z’ urutoki mu murenge wa Musha avuga kuri ubu nta kibazo cy’ isoko ry’ ibitoki afite kuko umusaruro wose uruganda ruwumugirira.

Yagize ati “Nta kibazo cy’ isoko mfite kuko ibitoki byose uruganda rwa Gisagara ruraza rukabigura… Ku kwezi neza nka toni 500”

Abakozi b’ uru ruganda bavuga ko ibikatsi n’ imbetezi nabyo babigurisha abaturage. Icupa ry’ urwagwa ni amafaranga 300 ku icupa rito na 500 ku icupa rinini.

Mu karere ka Gisagara habarurwa inganda zirenze ebyiri zikora urwagwa. Rutaburingoga Jerome uyobora Gisagara yatangaje ko izi nganda zubatswe mu rwego rwo kongera isuku n’ ubuziranenge bw’ inzagwa.

Yakomeje ako hari gahunda yo kongera ubuso buhinzeho urutoki hagamijwe ko izo nganda zitabura ibitoki byo gutunganya.

Agira ati “Buri mwaka akarere gatunganya hegitari 500 z’ urutoki”

Gisagara ni kamwe mu turere tw’ intara y’ amagepfo, ituwe n’ abaturage 340 000, igizwe n’ imirenge 13, utugari 59, n’ imidugudu 524. Uretse urutoki aka karere gahingwamo umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n’ ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa