Kigali

Ibiciro by’amata byazamuwe mu gihugu hose

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 14 February 2018 Yasuwe: 2279


Guhera tariki ya 13 Gashyantare, 2018 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda yamenyesheje abantu bose ibiciro bishya by’amata ku burozi, abacuruzi n’abanyenganda batandukanye mu gihugu hose.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Bwana Vincent Munyeshyaka Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda,risobanura ko ari imyanzuro yafashe hashingiwe ku nama iyi Minisiteri yagiranye n’inzego zitandukanye ndetse n’abarozi n’inzego zibanze mu Ntara zose z’u Rwanda.

UMURYANGO.rw ufite kopi y’ir’itangazo ryerekana ko litiro y’amata yashyizwe ku mafaranga 200 ku mworozi uzajya uyajyana ku ikusanyirizo ry’amata.

Ikusanyirizo rizajya rigurisha litiro imwe ku mafaranga 220 frw.

Amakusanyirizo akorana n’uruganda rw’Inyange na Nyanza Dairy ngo azajya ahabwa 220 Frw ari uko amata ageze kuri Savana/Nyagatare, Mukamira Dairy na Nyanza Dairy.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umworozi cyangwa ikusanyirizo rizajya rigeza amata ku ruganda rw’Inyange I Masaka azajya yishyurwa 240 Frw kuri litiro imwe.

Aborozi bari basanzwe bafite umuguzi cyangwa isoko ryishyura hejuru y’amafaranga 200 kuri litiro y’amata,iri tangazo ntacyo rihindura.

Umwe mu borozi wavuganye n’ikinyamakuru UMURYANGO.rw yavuze ko bishimiye izamurwa ry’igiciro ashingiye ku kuba bari basanzwe bacuruza Litiro ku mafaranga 180 none ubu Minisiteri ikaba yemeje ko ari amafaranga 200Rwf.

ITANGAZO:

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble faki

    Nzaba ndeba irivugururwa reta yaretse umunu akagurisha uko ashaka numuguzi akagura aho abona inyungu

    February 2018

Inzindi nkuru

MINALOC yasabye ubusobanuro ba meya 16 ku mafaranga baciye abahinga...

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yandikiye ibaruwa...
15 February 2020 Yasuwe: 2205 0

Rutsiro: Hatanzwe telefoni za Smartphones 1000 ku miryango itari iyifite...

Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri...
13 February 2020 Yasuwe: 2286 0

Nyagatare: Abaturage bitiranyije inzige n’ibisimba babonye mu mirima...

Mu gihe ikibazo cy’inzige kiri kuvugwa hirya no hino mu bihugu byo mu ihembe...
11 February 2020 Yasuwe: 3050 0

WASAC yafashe Hilltop Hotel yiba amazi iyihana yihanukiriye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangaje ko...
8 February 2020 Yasuwe: 7587 0

Qatar Airways igiye kugura imigabane ingana na 49% muri Rwandair

Umuyobozi wa Qatar Airways witwa Akbar Al Baker yamaze gutangaza ko iyi...
5 February 2020 Yasuwe: 1420 0

U Rwanda rurashaka gukuraho amafaranga ya VISA ku baturage bava muri...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kwiga uko...
21 January 2020 Yasuwe: 691 0