skol
fortebet

Ibiciro by’ ingendo byazamutseho amafaranga 2 ku kilometero

Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu ngenzura mikorere RURA cyatangaje ko ibiciro by’ ingendo byazamuwe. Mu mugi wa Kigali igiciro cy’ urugendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyavuye cyavuye ku mafaranga 20 ku kilometero kimwe kigera ku mafaranga 22 naho ku mugenzi uva mu mujyi umwe ajya mu wundi kiva ku 19 Frw kigera kuri 21 Frw.
Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa kuwa Mbere tariki 2 Mata 2018.
Ibi bitangajwe nyuma y’ uko kuva mu mwaka ushize wa 2017 buri mezi abiri RURA yatangazaga (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu ngenzura mikorere RURA cyatangaje ko ibiciro by’ ingendo byazamuwe. Mu mugi wa Kigali igiciro cy’ urugendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyavuye cyavuye ku mafaranga 20 ku kilometero kimwe kigera ku mafaranga 22 naho ku mugenzi uva mu mujyi umwe ajya mu wundi kiva ku 19 Frw kigera kuri 21 Frw.

Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa kuwa Mbere tariki 2 Mata 2018.

Ibi bitangajwe nyuma y’ uko kuva mu mwaka ushize wa 2017 buri mezi abiri RURA yatangazaga ibiciro bishya bya Essence na mazutu inshuro zose ikerekana ko byazamutse. Nibura kuva muri Nyakanga umwaka ushize essence imaze kuzamukaho amafaranga 60 y’ u Rwanda kuri litiro imwe.

Ibiciro by’ ingendo byatangajwe none birasimbura ibyatangiye gukurikizwa ku wa 1 Ugushyingo 2015, icyo gihe urwego ngenzuramikorere RURA n’ibigo bitwara abagenzi bakaba bari bemeranyije ko ibiciro bishobora gusuzumwa niba byasubirwamo, mu gihe igiciro cya litiro imwe ya mazutu cyarenza amafaranga 960.

Umuvugizi wa RURA Anthony Kulamba, yavuze ko urwego rwo gutwara abantu rumaze gutera imbere, ariko hakenewe kureba ko urwego narwo rusugira ngo n’abashoramari bunguke.

Ibitekerezo

  • Ibiciro birazamuka ariko abaguzi barabuze nikibazo??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa