skol
fortebet

Ibiciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali no mu ntara byiyongereye nyuma ya #Gumamurugo

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda [RURA] rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu mujyi wa Kigali no mu ntara byiyongereye cyane nubwo igiciro cya Lisansi na Mazutucyagabanutse ugereranyije n’igiheruka.

Sponsored Ad

RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa 4 Gicurasi 2020, igiciro cya lisansi mu Rwanda kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 965 kuri litiro naho igiciro cya mazutu kitagomba kurenza amafaranfa 925 kuri litiro.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko muri iki gihe imodoka zizajya zitwara nibura 50% by’abagenzi zari zisanzwe zitwara, ari nayo mpamvu ibiciro byavuguruwe.

Ati “Ibiciro twabizamuye bitewe n’iyo mpamvu […] kuba twamanuye ibiciro bya mazutu na lisansi byatumye amafaranga twongeraho ataba menshi nk’uko byagombaga kumera. Nkurikije imibare twari twakoze mbere y’uko igiciro gishya cya lisansi kijyaho n’igiciro twashyizeho, igiciro twari bushyireho, cyagabanutseho 80% y’aho byakabaye bijya.”

Umuyobozi mukuru wa RURA yavuze ko nubwo ibiciro by’ingendo byazamuwe kubera ko imodoka zitwara abagenzi zizajya zitwara bake ariko ingamba zikarishye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ibi biciro bizagabanywa.

Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara byiyongera biva ku mafaranga 21 Frw ku kilometero bigera ku 30.8 Frw.

Polisi y’igihugu yatangaje ko nubwo horohejwe gahunda ya Guma mu rugo,abantu badafite gahunda zihutirwa bagomba kuguma mu rugo.

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020, hemejwe ko imirimo imwe n’imwe igomba gufungurwa harimo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko hagomba gufatwa ingamba zo kurinda abantu kwanduzanya Coronavirus.

Kuri uyu wa 02 Gicurasi mu buryo bw’amashusho abatwara abagenzi, bakoze inama n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu baganira ku buryo gutwara abantu bizakorwa ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu byamaze kwemezwa harimo ko imodoka yatwaraga abantu 70 barimo 30 bahagaze na 40 bicaye, guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 izaba itwara abatarenze 35.

Imodoka isanzwe itwara abantu 29 izasigara itwara abantu 15 naho Hiace yari isanzwe yemerewe abantu 18 izatwara abantu icyenda.

IBICIRO BISHYA BYASHYIZWEHO MU NTARA NO MU MUJYI WA KIGALI

UMUJYI WA KIGALI:



Ibiciro byo mu Ntara






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa