skol
fortebet

Ibicuruzwa byinshi byagabanyirijwe imisoro muri 2017/18

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 08 Kamena, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagezaga umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya 2017-2018, yatangaje ko hari ingamba u Rwanda ruhuriyeho n’Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizafasha guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.
Muri izo ngamba harimo kugabanya imisoro yacibwaga ibicuruzwa bitandukanye, aho ibyinshi bigaragara ko bizajya bisoreshwa kuri 0%.
Minisitiri Gatete Claver yatangaje ko biri muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda guteza (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 08 Kamena, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagezaga umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya 2017-2018, yatangaje ko hari ingamba u Rwanda ruhuriyeho n’Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizafasha guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Muri izo ngamba harimo kugabanya imisoro yacibwaga ibicuruzwa bitandukanye, aho ibyinshi bigaragara ko bizajya bisoreshwa kuri 0%.

Minisitiri Gatete Claver yatangaje ko biri muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, aho bimwe mu bikoresho bizabafasha kugira imirimo babasha kwikorera bitabaye ngombwa ko bitabaza abanyamahanga.

Mu byagabanyirijwe imisoro mu buryo bugaragara harimo imashini zikora imihanda zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana aho kuba 10 ku ijana;

Imodoka z’ubwikorezi zitwara hagati ya toni 5 na 20 zizajya zisoreshwa ku 10 aho kuba 25 ku ijana;

Imodoka z’ubwikorezi zikorera hejuru ya toni 20 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana aho kuba 25 ku ijana;

Amabisi atwara hagati y’abantu 25 na 50 azajya asoreshwa ku gipimo cya 10 aho kuba cya 25 ku ijana;

Amabisi atwara abantu barenze 50 azajya asoreshwa ku gipimo cya 0 aho kuba 25 ku ijana;

Yavuze kandi ko isukari itumizwa hanze y’isoko ryo mu karere izajya isoreshwa ku gipimo cya 25 ku ijana aho kuba 100 ku ijana na ho umuceri utumizwa hanze y’isoko ryo mu karere uzajya usoreshwa ku gipimo cya 45 aho kuba 75 ku ijana;

Ingano zitonoye zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 aho kuba 35 ku ijana kuko zikoreshwa mu nganda, na ho imashini zo mu nganda zikora imyenda no n’izitunganya impu zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana aho kuba 25 ku ijana;

Amb Gatete avuga kandi ko ibikoresho byo mu rwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho bizajya bisoreshwa ku gipimo cya 0 aho kuba cya 25 ku ijana;

Imashini zikoreshwa mu kwishyura no guhana amafaranga n’ibijyanye nazo (Smart cards, ATMs, POs and their Operating Machines) n’ibindi bizajya bisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana aho kuba 25 ku ijana;

Ibicuruzwa bigurishirizwa mu Iguriro rusange ry’abakora mu nzego zishinzwe umutekano (Rwanda Armed Forces Shop) bizajya bisoreshwa kuri 0 ku ijana.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Gahunda ya Made in Rwanda, Minsitiri Gatete yavuze ko umusoro ku myenda yambawe, ikunze kwitwa caguwa uzaguma ku madorali 2 n’igice ku kilo; na ho umusoro ku nkweto zambawe ukazaguma ku madorali 5 ku kilo.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 ingana na Miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yiyongeraho agera kuri Miliyari 140.7 bingana na 7 ku ijana ugereranyije na Miliyari 1,954.2 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016-2017.

Minisitiri Gatete yavuze ko amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 1375,4 z’amafaranga y’u Rwanda ari byo bingana na 66 ku ijana by’Ingengo y’Imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 134,3 ugereranyije na Miliyari 1241,1 yari mu Ngengo y’Imari ivuguruye ya 2016/17. Amafaranga akomoka ku misoro ateganyijwe kugera kuri Miliyari 1200,3 akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 118,9. Naho amafaranga akomoka ku bindi bitari imisoro ateganyijwe kungana na Miliyari 139.

Yakomeje avuga ko amafaranga aturuka ku nguzanyo zo hanze y’igihugu ateganyijwe kugera kuri Miliyari 362,8 bingana na 17,3 ku ijana by’ingengo y’imari yose. Amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo angana na Miliyari 1738,2 bingana na 83 ku ijana by’ingengo y’imari yose, mu gihe Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kungana na Miliyari 356,7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17 ku ijana by’ingengo y’imari yose, aribyo byerekana ko turi mu murongo mwiza muri gahunda twihaye yo kwigira.

Ku birebana n’uburyo amafaranga azakoreshwa, ingengo y’imari yagenewe ibikorwa bisanzwe izagera kuri Miliyari 1,125 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 54 ku ijana by’ingengo y’imari yose ya 2017/18, ikaziyongeraho Miliyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije na Miliyari 994 mu mwaka wa 2016/17.

Iyi nyongera ku ngengo y’imari isanzwe ngo ikazafasha mu bikorwa byo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika, guteganya amafaranga y’imishahara no kwishyura imirimo na serivisi kubera ibigo bishya byashyizweho hamwe n’amavugurura yakozwe mu bigo bitandukanye.

Gatete avuga ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu mishinga y’iterambere ndetse n’ishoramari rya Leta mu bikorwa by’ubucuruzi azagera kuri Miliyari 931 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 44 ku ijana by’ingengo y’imari yose ya 2017-2018.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri uwo mushinga, umutwe w’abadepite wawemeje, aho woherejwe muri komisiyo y’inteko ishinzwe imikoreshereze y’ingengo y’imari kugira ngo izawige.

Src: Izubarirashe

Ibitekerezo

  • Ariko ibyo bintu mubisobanure neza ntacyahindutse kumusoro w’isukari n’ukuceri rwose Niko byari Bisanzwe bisora Ariko urebye kwisoko ryumurimo abantu bishyizemo Ko ibintu bigiye kugabanuka ngo Kuko bagabanyeje ukusoro mubigaragara ntiwagabanyijwe Ariko nanone ugereranyije nibihugu byo mukarere urabona Ko Urwanda rwo kuri byo bicuruzwa byo umusoro uri hasi ari Nabyo nkeka Ko minister aribyo yashatse gusobonara mboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bareba icyatuma umuturage adahungabana Murakoze .

    Ariko ibyo bintu mubisobanure neza ntacyahindutse kumusoro w’isukari n’ukuceri rwose Niko byari Bisanzwe bisora Ariko urebye kwisoko ryumurimo abantu bishyizemo Ko ibintu bigiye kugabanuka ngo Kuko bagabanyeje ukusoro mubigaragara ntiwagabanyijwe Ariko nanone ugereranyije nibihugu byo mukarere urabona Ko Urwanda rwo kuri byo bicuruzwa byo umusoro uri hasi ari Nabyo nkeka Ko minister aribyo yashatse gusobonara mboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bareba icyatuma umuturage adahungabana Murakoze .

    ndabyemera n’ubwo n’imisoro ari myiza itwubakir’igihugu kdi rwose binacunzwe neza,gusa mwagize neza gutekereza no ku muturage wi hasi mu mibereho ye,ariko ntimwongere essance kdi mugabanye n’ubukode bw’amazu acururizwamo buri hrjuru cyane kimwe mu bituma ibintu bihenda cyane ndetse ntibinagurwe,mwibuke HE agabanya igiciro cy’ingendo z’indege Rusizi aba clients bariyongereye,so bene amazu acururizwamo bagabany’ibiciro min Gatete abibafashemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa