Igiciro cya Parikingi ku kibuga cy’ indege I Kanombe kiyongereye bivugisha benshi
Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017
Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe hashyizwe icyapa kivuga ko guhera mu tariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka guparika imodoka isaha imwe ya mbere ari ari ibihumbi 3, andi masha akurikiyeho akishyurirwa 500 buri saha.
Ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye zirimo Twiter, facebook, na Whatsapp abantu batandukanye bagaragaje ko batashimishijwe n’ iki cyemezo.
Bamwe baravuga ko ubuzima bwo mu Rwanda Kigali bugiye guhenda kimwe n’ ubw’ I Burayi, abandi bagaca amarenga ko taxi voiture zijya (...)
Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe hashyizwe icyapa kivuga ko guhera mu tariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka guparika imodoka isaha imwe ya mbere ari ari ibihumbi 3, andi masha akurikiyeho akishyurirwa 500 buri saha.
Ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye zirimo Twiter, facebook, na Whatsapp abantu batandukanye bagaragaje ko batashimishijwe n’ iki cyemezo.
Bamwe baravuga ko ubuzima bwo mu Rwanda Kigali bugiye guhenda kimwe n’ ubw’ I Burayi, abandi bagaca amarenga ko taxi voiture zijya kuri iki kibuga nazo zishobora kongeza ibiciro.
Ubusanzwe parikingi yo kuri iki kibuga yari amafaranga 1000 ku isaha ya mbere.
Iki giciro kiyongereye mu gihe nta gihe kinini kirashira iki kibuga cy’ indege kivuguruwe ngo kijyanye n’ icyerekezo cy’ igihugu.
Iki giciro kandi kiyongereye mu gihe munsi ishize ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB cyazamuye amafaranga yo gusura ingagi zo mu birunga. Ibi nibyo bamwe babona nk’ ibimenyetso by’ uko ubuzima burimo kurushaho guhenda.
Ibitekerezo
No, birakabije cyane!!! Nibura ntibashyize no kuri 1.500? Baranyunyuza abantu bikabije pe. Nimutekereze noneho amafaranga taxi ijya kuri airport izajya yishyuza. Biteye ubwoba
Nyamara ibi n’ubwo tubireba tukinumira sibyo. Ibi sibyo na busa. Guherekeza abacu bagiye mu mahanga cyangwa kubakira bavuyeyo mwibigira umutwaro uremereye gutya!!! Ubu se agize impamvu zituma indege itindaho noneho ntibyagera na 5000Frw? AHA RWOSE RCAA yakishe
Ngo societé civile ngo irakora da! Naho nitwereke icyo ikora
Ngo societé civile ngo irakora da! Naho nitwereke icyo ikora
murashaka kugera ku iterambere nkiryiburayi mukiyibagizako igihugu gituwe nabakene gusa ngo murikudushishikariza gutahukada tuze mururworwanda twumva ubuzima bwaho bukaze cyane amaherezo nabarurimo bazadusangino urwanda murikwipasa muremure peeeeeeee