skol
fortebet

Igiciro cya Parikingi ku kibuga cy’ indege I Kanombe kiyongereye bivugisha benshi

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe hashyizwe icyapa kivuga ko guhera mu tariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka guparika imodoka isaha imwe ya mbere ari ari ibihumbi 3, andi masha akurikiyeho akishyurirwa 500 buri saha.
Ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye zirimo Twiter, facebook, na Whatsapp abantu batandukanye bagaragaje ko batashimishijwe n’ iki cyemezo.
Bamwe baravuga ko ubuzima bwo mu Rwanda Kigali bugiye guhenda kimwe n’ ubw’ I Burayi, abandi bagaca amarenga ko taxi voiture zijya (...)

Sponsored Ad

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe hashyizwe icyapa kivuga ko guhera mu tariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka guparika imodoka isaha imwe ya mbere ari ari ibihumbi 3, andi masha akurikiyeho akishyurirwa 500 buri saha.

Ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye zirimo Twiter, facebook, na Whatsapp abantu batandukanye bagaragaje ko batashimishijwe n’ iki cyemezo.

Bamwe baravuga ko ubuzima bwo mu Rwanda Kigali bugiye guhenda kimwe n’ ubw’ I Burayi, abandi bagaca amarenga ko taxi voiture zijya kuri iki kibuga nazo zishobora kongeza ibiciro.

Ubusanzwe parikingi yo kuri iki kibuga yari amafaranga 1000 ku isaha ya mbere.

Iki giciro kiyongereye mu gihe nta gihe kinini kirashira iki kibuga cy’ indege kivuguruwe ngo kijyanye n’ icyerekezo cy’ igihugu.

Iki giciro kandi kiyongereye mu gihe munsi ishize ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB cyazamuye amafaranga yo gusura ingagi zo mu birunga. Ibi nibyo bamwe babona nk’ ibimenyetso by’ uko ubuzima burimo kurushaho guhenda.

Ibitekerezo

  • No, birakabije cyane!!! Nibura ntibashyize no kuri 1.500? Baranyunyuza abantu bikabije pe. Nimutekereze noneho amafaranga taxi ijya kuri airport izajya yishyuza. Biteye ubwoba

    Nyamara ibi n’ubwo tubireba tukinumira sibyo. Ibi sibyo na busa. Guherekeza abacu bagiye mu mahanga cyangwa kubakira bavuyeyo mwibigira umutwaro uremereye gutya!!! Ubu se agize impamvu zituma indege itindaho noneho ntibyagera na 5000Frw? AHA RWOSE RCAA yakishe

    Ngo societé civile ngo irakora da! Naho nitwereke icyo ikora

    Ngo societé civile ngo irakora da! Naho nitwereke icyo ikora

    murashaka kugera ku iterambere nkiryiburayi mukiyibagizako igihugu gituwe nabakene gusa ngo murikudushishikariza gutahukada tuze mururworwanda twumva ubuzima bwaho bukaze cyane amaherezo nabarurimo bazadusangino urwanda murikwipasa muremure peeeeeeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa