skol
fortebet

Igihingwa cya Cannabis kizwi nk’urumogi kigiye gutangira guhingwa mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko igihingwa cya cannabis, kizwi mu kinyarwanda nk’urumogi, kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda, hanyuma cyoherezwe mu mahanga mu nganda zikora imiti. Gusa yashimangiye ko bitazaha icyuho abarukoresha nk’ikiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Iki kimera cya Cannabis kigiye guhingwa mu Rwanda, cyoherezwe hanze mu nganda zikora imiti hanyuma byongere ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri Dr Ngamije yabwiye RBA ko kizahingwa mu buryo butekanye. Ati "Ntabwo bizaha icyuho abakoresha ibiyobyabwenge. Itegeko rihana abakoresha ibiyobyabwenge rirahari, rizakomeza kubahirizwa."

Amategeko y’u Rwanda avuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gishobora gutuma umuntu agira imyitwarire idasanzwe kandi cyangiza ubuzima bwe.

Ibi bivuze ko hari bimwe bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nyamara mu bindi bihugu bidafatwa uko.

Ibyo ni nk’inzoga zimwe zikozwe ku buryo bwa gakondo nk’izitwa za kanyanga.

Inzoga zikorewe mu ruganda nazo zishobora kuba ibiyobyabwenge iyo zanyowe ku rugero ruri hejuru.

Ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Mu gihe Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa: 1.igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2. igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze mililiyoni makumyabiri ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye;

Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Ibitekerezo

  • Legalization

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa