skol
fortebet

Ikibazo cy’imirire mibi cyaragabanutse mu nkambi z’impunzi

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Impunzi z’ Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme n’ iya Mugombwa mu Ntara y’Amajyepfo zivuga ko ikibazo cy’ imirire mibi cyagabanutse nyuma y’ uko zihinduye imyumvire yo kumva ko kubona indyo bisaba amikoro ahambaye.

Sponsored Ad

Bugenimana Clémentine ni umwe mu babyeyi bari bafite abana bafite ikibazo cy’ imirire mibi, bacumbikiwe mu Nkambi.

Yagaragaje ko icyari cyarateye icyo ikibazo atari ubukene ahubwo ari ubumenyi buke bwo gutegura indyo yuzuye.

Yagize ati “Tukigera mu nkambi twari tuzi guteka ibijumba n’ impungure gusa… Imirire mibi si ikibazo cy’ ubukene ni ukudasobanukirwa”.

Bugenimana ni umwe mu bacumbikiwe mu Nkambi y’ impunzi ya Kigeme umushinga NEC w’Umuryango Mpuzamahanga Plan International Rwanda, wahuguye ukanagira inama kubijyanye n’imirire . Uyu mushinga ufasha mu kurwanya imirire mibi mu nkambi esheshatu(6) zibarizwa mu Rwanda zirimo eshanu(5) z’Abanyekongo , n’imwe(1) y’Abarundi.

Mureshya Olive, ni umuyobozi wa Koperative ‘Umubano’ihinga ibihumyo mu Nkambi ya Mugombwa. Yagaragaje ko NEC yabigishije uko bategura indyo yuzuye igizwe n’ ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ ibirinda indwara.

Mureshya avuga ko kubona ibyubaka umubiri byari bigoye kuko akenshi ari ibikomoka ku matungo. Iki kibazo ngo cyarakemutse kuko basigaye bahinga ibihumyo. Mu bihumyo habonekamo vitamini nk’ iziboneka mu nyama(Protein)

Bavakure Ruvuyekuki , uyobora koperative yitwa Twisunganeturwanye imirire mibi yorora inkwavu mu Nkambi ya Kigeme, yabwiye itangazamakuru ko bakiba muri Congo bari bafite imyumvire yo kutarya imboga bavuga ngo ‘ibyatsi ni iby’ amatungo’

Avuga ko byabagiragaho ingaruka zirimo no kurwaza bwaki. Ashimangira ko aho bahuguriwe na NEC bakamenya akamaro ko kurya imboga ubu ikibazo cya bwaki cyagabanutse.

Yagize ati “Tukiba muri Kongo twari dufite imyumvire ko ibyatsi ari iby’ amatungo, bigatuma turwaza bwaki. Umuntu yaguraga ibilo 5 by’ ibishyimbo akabiteka inshuro imwe cyangwa ebyiri kubera ko nta mboga’’.

Uwitonze Zerote, ushinzwe imirire mu Nkambi ya Kigeme, avuga ko imyumvire y’ impunzi yo kuvuga ko imboga ari ibyatsi by’ amatungo yahindutse.

Yagize ati “Twatangiye batubwira izi mpunzi z’ Abanyekongo zitubwira ko ngo imboga ni ibyatsi by’ amatungo ariko ubu bahinduye imyumvire bageze aho basigaye bazihingira”

Vicky Ntabaye Byishaza, Umuyobozi w’Umushinga NEC, yavuze ko imbogamizi bagira ari uko iyo uyu mushinga uhagaze igihe gito, ikibazo cy’ imirire mibi cyongera kugaruka.

Munyakarambi Sebutozi Edson, Uhagarariye impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme avuga ko yavuze ko umushinga wa NEC wafashije abatuye muri iyi nkambi, yongeraho ko igihe uyu mushinga uzaba uhagaze ibikorwa byawo bizakomeza.

Yagize ati “Ibyo NEC yaduhuguye twashyizeho ahunda yo kubigira ibyacu ku buryo dushobora kubyikorera ubwacu”

Umushinga NEC ukorera mu nkambi zose zo mu Rwanda uko ari 6. Kigeme , Mahama, Kiziba, Mugombwa, Nyabiheke, na Gihembe.

Raporo y’ Ishami ry’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa(PAM) ishami ry’u Rwanda ya 2018, igaragaza ko mu Nkambi ya Gihembe kugwingira kw’abana byavuye kuri 25,6% muri 2017 bigera kuri 14,3% muri 2018. Mu Nkambi ya Mugombwa, byavuye kuri 23,9 muri 2017 bigera kuri 17,4 %, Nyabiheke byavuye kuri 32,2% bigera kuri 26,6%, Mahama byavuye kuri 42,1 bigera kuri 29,6 ; Kigeme byavuye 28,8% bigera kuri 29, 8 mu gihe mu Nkambi ya Kiziba byavuye kuri 25,1% bigera kuri 23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa