skol
fortebet

IMF yorohereje umwenda ibihugu 25 birimo u Rwanda kubera Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

Madamu Kristalina Georgieva utegeka ikigega cy’imari ku isi (IMF/FMI) yatangaje ko inama y’ubutegetsi yacyo yorohereje kwishyura umwenda ku bihugu 25 muri gahunda yo kubifasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Iki kigega kivuga ko ku ntangiriro, mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere ibi bihugu bitazaba byishyura imyenda bifitiye IMF.

Ibyo bihugu ni; Afghanistan, Benin, Burkina Faso, Central African Republic, Chad, Comoros, Congo, D.R., The Gambia, Guinea, Guinea-Bissau, Haiti, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mozambique, Nepal, Niger, Rwanda, São Tomé and Príncipe, Sierra Leone, Solomon Islands, Tajikistan, Togo, and Yemen.

Tariki 02 z’uku kwezi iki kigega cyatangaje ko cyahaye u Rwanda inguzanyo yihutirwa yishyurwa nta nyungu ya miliyoni 109 z’amadorari ya Amerika yo guhangana n’ingaruza z’iki cyorezo mu bukungu.

Mu itangazo IMF yaraye isohoye, yavuze ko "ibi ari ugufasha ibihugu bikennye cyane kandi byugarijwe gushyira imari yabyo mu bikorwa by’ubutabazi n’ibindi byo gufasha".

Iki kigega kivuga ko giteganya korohereza ibihugu umwenda wose hamwe ugera kuri miliyoni $500.

Madamu Kristalina asaba ibindi bihugu bigize iki kigega kucyongerera ubushobozi bwo koroshya kwishyura imyenda mu gihe cy’imyaka ibiri ku bihugu binyamuryango by’iki kigega bikennye cyane.

Ntabwo iki kigega cyatangaje ibyo cyagendeyeho mu korohereza umwenda biriya bihugu 25.

Ubwo Inama y’ubutegetsi y’iki kigega yahaga inkunga ya miliyoni 109 z’amadolari,yatangaje ko Covid-19 yahagaritse ubukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko ingamba zihuse za leta y’u Rwanda zo guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo zagize ingaruka ku nzego zose z’ubukungu.

Ivuga kandi ko mu gihe hatazwi neza igihe iki cyorezo kizamara, ubukungu bushobora kuzahara kurushaho.

Kristalina Georgieva uyobora IMF/FMI aherutse gutangariza kuri Twitter ye ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame akamubwira umuhate w’iki kigega mu gufasha Afurika guhangana n’iki cyorezo.

Madamu Kristalina yavuze ko IMF yemeye ubusabe bw’u Rwanda bw’ariya mafaranga, kandi iki kigega vuba kizasubiza ku bundi busabe bwinshi gifite.

Covid-19 imaze kugera mu bihugu byose by’Afurika uretse Lesotho n’ibirwa bya Comores aho abantu barenga ibihumbi 14 bamaze kuyandura.

Hari ubwoba ko iyi ndwara ishobora gukomeza gukwira vuba kurushaho no kwica benshi mu bihugu byinshi bya Afurika bisanzwe bifite intege nke mu buvuzi.

Gusa abahanga bavuga ko hari n’ikizere kuko ibihugu byinshi bya Afurika byafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo hakiri kare.

Ubwoko bw’inguzanyo yihutirwa yahawe u Rwanda, ni inguzanyo itariho amabwiriza kandi yishyurwa nta nyungu nyuma nibura y’imyaka itanu cyangwa 10 nk’uko IMF ibivuga.

Ihabwa ibihugu bikennye byugarijwe n’ikibazo cyo kubasha kwishyura ibikenewe kubera byaguye mu kaga, ibiza cyangwa ibyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa