skol
fortebet

Imihanda yo mu Rwanda ngo mwiza ku kigero cya 97% [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ikigero cy’ ubwiza bw’ imihanda yo mu Rwanda kigeze kuri 97%.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2018, Raporo y’ihuriro mpuzamahanga k’ubukungu World Economic Forum ya 2017/2018 yagaragaje ko u Rwanda ruza k’umwanya wa 2 muri Afurika mu kugira imihanda yubatse neza iruha amanota 5 kuri 7.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2018, ubwo Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma y’ u Rwanda mu bijyanye no gufata neza imihanda yavuze ko ubwiza bw’ imihanda y’ u Rwanda rwarenze intego u Rwanda rwari rwihaye.

Yagize ati “Ikigero cy’ubwiza bw’imihanda cyarazamutse kigera kuri 97% ugereranyije n’intego Guverinoma yari yarihaye yo kugeza kuri 95%”.

Raporo ya World Economic Forum yerekanye ko u Rwanda ari urwa 2 nyuma ya Namibia ya mbere muri Afurika, mu gihe ruza k’umwanya wa 32 ku isi k’urutonde rusange rw’ibihugu 137 ruyobowe n’igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifite amanota 6.4 kuri 7.

Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa km 394, gusana imihanda ya kaburimbo ingana na km 534.8, ndetse no kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo y’uturere n’imijyi ya km 350.




Ibitekerezo

  • Sha nuko mutazi umuhanda ujya ndego ya 1 niya 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa