skol
fortebet

Inganda zikora udupfukamunwa zirataka igihombo gikabije nyuma y’aho udusaga miliyoni 3 tubuze isoko

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

Abafite inganda zikora udupfukamunwa bahawe ibyangombwa baremeza ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri bahagaritse kudukora bitewe no kutabona abaguzi batwo.

Sponsored Ad

Aba bacuruzi babwiye RBA ko hatagize igikorwa bagwa mu gihombo kuko bashoye amafaranga menshi kandi y’inguzanyo mu kubaka ubushobozi bw’inganda zabo mu gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge, kuko batari basanzwe badukora.

Mu bubiko bahurizamo udupfukamunwa twemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ko twujuje ubuziranenge, harunzemo udukabakaba miliyoni 3 twabuze abaguzi.

Zimwe mu nganda zidukora zikavuga ko zimaze ibyumweru bibiri zihagaritse kudukora kuko nta kizere cy’isoko ryatwo.

Solange Nisingizwe, uhagarariye Kigali Garment Center yabwiye RBA ati “Hari abantu benshi bafashe imyenda kugira ngo batangire gukora udupfukamunwa, ubu rero ayo mafaranga aryamye hano, akazi ntikagenda n’abakozi ntibarahembwa, ni yo mpamvu mubona stock ingana gutya itaragera ku isoko…

Muri stock twe dufitemo ibihumbi bigera ku 160. Tumaze ibyumweru bibiri duhagaritse gukora kugirango ibyo twamaze gukora bizabanza bikagenda…”

Na ho Hitimana Saidi, Umuyobozi Mukuru wa Ufaco & Vlisco ati “Iyo urebye mu bubiko bwose hamwe na bagenzi banjye twemerewe gukora udupfukamunwa, dufitemo hafi miliyoni 3. Twe twahagaritse gukora hashize ibyumweru bibiri kandi guhagarika byari ngombwa kuko twabonaga ku isoko bitangiye kugenda nabi…”

Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bavuga ko ishoramari bakoze kugira ngo bashobore gukora udupfukamunwa twuzuje ubuziranenge ari rinini ku buryo utwamaze gukorwa turamutse tutabonewe isoko bizabatera igihombo.

Swaib Munyawera, uhagarariye Mask Investment ati “Hari ibyo twasabwaga na Leta kugira ngo dukore udupfukamunwa, ni amabwiriza ya FDA, batubwiye ngo uruganda rugomba gusa gutya, abakozi bagomba kwambara gutya, ntibagomba kwambara inkweto bavanye mu rugo, ugomba kugira equipments zimeze gutya, iyo urebye ibyo byose byadusabye ishoramari ridasanzwe, umuntu atarasanzwe afite mu ruganda.

Rero kuba twarakoze iryo shoramari, uyu munsi hano mu bubiko hakaba hicaye hafi miliyali 1 na 200. Bingana n’udupfukamunwa miliyali 3 uzikubye n’amafaranga 400 tugurisha, ubwo ni miliyali 1.2 z’abo bashoramari batabaye igihe byari ngombwa…”

Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bemeza ko mu mpamvu zituma udupfukamunwa bakora tutabona isoko uko bikwiye ari uko nta ngamba zifatika zijyanye no gukumira ututubahirije ubuziranenge ducuruzwa ku biciro bito ugereranije n’utubwubahirije.

Hitimana Saidi ati “Ikibazo cya mbere ni uko udupfukamunwa dukora hanze aha hari abandi badukora kandi mu buryo butemewe, ikindi ni uko hari udupfukamunwa abantu bamaranye igihe baguze kuva covid-19 igitangira bakaba bakitwambaye kugeza uyu munsi…”

Aba bacuruzi basaba leta n’izindi nzego z’abikorera gufatanya nabo gushakira isoko utu tupfukamunwa kuko bazi neza ko dukenewe mu gihugu mu gihe ibikorwa bigenda bifungura kandi hanakomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Sam Kamugisha ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, yabwiye RBA ko hari ibiganiro by’inzego zitandukanye bigamje gushakira iki kibazo muti.

Yagize ati “Nibyo hari udupfukamunwa turenga miliyoni 2.5 twabuze isoko nkuko byari biteganyijwe, ariko kuwa kabiri hari inama yahuje inzego zitandukanye ngo zirebere hamwe uko utu dupfukamunwa twagezwa hirya no hino ku muturage byibura kugeza ku rwego rw’umurenge, ibyo PSF na MINALOC nibo bazabikora. Ariko habayeho no gushishikariza izi nganda kugabanya gukora twinshi kuko ubusabe cyangwa ubushake bw’abaturage mu kutugura biri hasi, ahubwo bagatangira no gukora ibindi kuko basaga n’ababishyize ku ruhande. Tubasaba rero kudukora ariko babifatanya n’ibindi. Ikindi dukora ni no kureba uburyo twarebera no ku masoko yo hanze nko muri DRC n’ahandi ariko tuzabyiga neza turebe uko byakorwa…

Izi nganda zatangiye gukora udupfukamurwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ubwo leta yari yasabye ba nyiri nganda gukora udupfukamunwa duhagije mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona ku giciro kiboroheye kandi bizeye ubuziranenge bwatwo.

Inkuru ya RBA

Ibitekerezo

  • Muri Congo ho byashoboka ko bahabona isoko kuko baturage ni benshi Kandi abadoda babaye bake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa