skol
fortebet

Inkura ziheruka kugezwa mu Rwanda zibungabunzwe bikomeye

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB gifite ubukerarugendo mu nshingano cyatangaje ko ubuzima bw’ inyamaswa 10 z’ inkura zagejejewe mu Rwanda tariki 2 Gicurasi 2017 bungabunzwe neza.
Umuyobozi wa RDB Belise Kaliza yabitangaje mu kiganiro RDB yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017.
Mu bunini inkura ziza ku mwanya wa kabiri mu nyamaswa ndyabyatsi inyuma y’ inzovu.
Kaliza yavuzeko izo nyamaswa bazikurikiranira hafi, indwaye ikavuzwa, ndetse ngo hari na kajugujugu igenzura ikirere (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB gifite ubukerarugendo mu nshingano cyatangaje ko ubuzima bw’ inyamaswa 10 z’ inkura zagejejewe mu Rwanda tariki 2 Gicurasi 2017 bungabunzwe neza.

Umuyobozi wa RDB Belise Kaliza yabitangaje mu kiganiro RDB yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017.

Mu bunini inkura ziza ku mwanya wa kabiri mu nyamaswa ndyabyatsi inyuma y’ inzovu.

Kaliza yavuzeko izo nyamaswa bazikurikiranira hafi, indwaye ikavuzwa, ndetse ngo hari na kajugujugu igenzura ikirere cy’ icyanga cy’ Akagera aho ikurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ izi nyamaswa zongeye kugarurwa mu kagera nyuma y’ imyaka 10 zihacitse.

Yagize ati “Twiteguye gukurikirana ubuzima bw’izi nkura ku buryo buhagije kuko tuzazisura kenshi gashoboka, tuzisuzuma buri cyumweru haba hari ifite uburwayi ikavurwa. Twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuzikurikirana ndetse hari na kajugujugu izajya iba iri hejuru ya Pariki icunga ko nta kizihungabanya”.

Ikindi ngo ni uko mu Rwanda hari itegeko rirengera ibinyabuzima harimo n’izi nyamaswa, bikaba ari byo bituma ba rushimusi batazongera kuzibasira.

Yongeraho ko icyanya cy’Akagera ari ishyamba ryiza ririmo ibyo inkura zikunda kurya ku buryo ngo hari icyizere ko zizororoka zikaba nyinshi.

Umushinga wo kuzana izi nkura watwaye miliyoni ebyiri z’ amadorari. Byitezwe ko mu byumweru bibiri biri imbere izindi nkura 10 zizagera mu Rwanda zivuye muri Afurika y’ Epfo aho izi zavuye..

RDB ivuga ko izi nkura zitezweho kongera 10% ku mafaranga ava mu bukerarugendo, Ikabishyingira ku kuba inkura zimaze igihe zicitse mu gihugu no kuba kugaruka kwazo ari amasura mashya yiyongereye mu cyanya cy’ Akagera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa