skol
fortebet

INKURU ICUKUMBUYE: Caguwa irakinjira mu gihugu,mu bayinjiza harimo n’abayobozi

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

Iyi nkuru yakozwe n’Ikinyamakuru BWIZA.COM, mu bufatanye bw’imikoranire Umuryango.rw urayitangaza.

Sponsored Ad

Imyendaya caguwa ikomeje kwinjira iturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, hakoreshejwe amayeri akomeye nubwo bivugwa ko yaciwe mu gihugu. Mbere yo kugera ku masoko yo mu Rwanda, habamo ikibaba cya bamwe mu bagize inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze. Uretse kuba birimo kunyereza imisoro ya Leta, ibi binagira ingaruka ku isoko ry’imyenda ikorerwa mu Rwanda, izwi nka Made in Rwanda.

U Rwanda, nka kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rwiyemeje guca caguwa y’imyenda n’inkweto biva mu bihugu by’amahanga. Ubu hashize imyaka itatu icyo kemezo gifashwe, ariko iyi myenda ntiracika mu gihugu.

Rimwe na rimwe abantu babona amatangazo avuga ko hari abafatanywe magendu ya caguwa nyamara ntibicika. Ndetse usanga mu masoko atandukanye yo mu gihugu, iyi myenda n’inkweto bikigurishwa nk’ uko byari bisanzwe mbere ya 2016.

Ugereranyije n’umusoro wari usanzwe kuri ibi bicuruzwa, ubu byatangiye gusoreshwa umusoro wikubye inshuro 25.

Byumvikane ko igiciro cyari gishyizwe hejuru hagamijwe guca iyi myambaro, no guha agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu. Bivuze ko izo ngamba zashyizweho zubahirijwe, iyo caguwa itapfa kugurwa n’uwo ari we wese.

Gusa si ko byaje kugenda kuko kugeza ubu ntacyahindutse kinini.

Ku bakunda imyenda ya caguwa, n’ubu nk’ibisanzwe, ku masoko iracyagaragara ku bwinshi kandi idahenze nk’uko abantu babitekerezaga nyuma yo kuzamura imisoro.

Mu iperereza ryigenga ryakozwe n’umunyamakuru, yasanze caguwa nyinshi zicururizwa mu masoko i Kigali, i Rubavu, i Rusizi, i Musanze n’ahandi, inyinshi zinyura ku mipaka ya Rubavu, Rusizi, Nyamasheke na Rusumo.

Nyamara ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bihana imbibi, inzego z’umutekano, n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), baba bakurikirana hafi ibyinjira n’ibisohoka.

Bareba buri wese ufite ikintu yambukana agikuye mu kindi gihugu, cyaba igikapu, isakoshi n’ibindi.

Baraguhagarika, bakabirebamo ku buryo rimwe na rimwe hari ibyo utemererwa kwambutsa, yaba umwenda, urukweto, amata cyangwa ibitenge.

Hari igihe ubizanye asabwa kubisorera.

Ikibazo ni “Ese iyo caguwa yo ica he?” Cyane ko bivugwa ko hari n’ababizana bakabyakwa bakabwirwa ko bitemewe mu gihugu.

“Abacoracora” bakorana n’abashinzwe umutekano

Amwe mu mayeri akoreshwa mu Karere ka Rubavu, ni ay’abantu bitwa Abacoracora ngo bazobereye mu kwambutsa imyambaro n’inkweto.

Bamwe mu bambutsa imyenda ku mupaka wa Rubavu, banakora ubucuruzi bwa magendu ari na bo bageza amabaro ya caguwa mu Rwanda, bavuga ko bafite inzira nyinshi babinyuzamo, akenshi baba bumvikanyeho n’inzego z’umutekano zirinze inkike z’igihugu ahantu hatandukanye.

Bavuga ko babaha amafaranga afatika, ku buryo ku ibaro imwe hatangwa ari hagati ya Frw 20 000 na Frw 30 000.

Amabaro ya caguwa ngo yambutswa umupaka hagati ya saa sita n’igice za n’ijoro na saa munani n’igice z’ijoro n’abakora ubu bucuruzi mu karere ka Rubavu, bariya bitwa Abacoracora.

Aba ngo baba bafite intwaro gakondo, ku buryo ubitambitse wese, atari uwo bumvikanye, bahangana na we bakaba banamuhitana.

Abacoracora ni bo bakura amabaro i Goma muri DR.Congo bakayageza i Rubavu, ari na ho hari inzu zibikwamo aya mabaro, mu gihe runaka.

Hari abo usanga bacururiza imyenda ya caguwa “magendu” ku nkengero z’imihanda

Bakorera nde?

Biriya bicuruzwa ntabwo ari ibya bariya Bacoracora, bo ni abakozi babimazemo igihe kirekire kandi birabatunze nk’uko babivuga.

Ku mupaka wa “Petite Barrière” caguwa ihanyura ku manywa y’ihangu inzego zose zireba.

Muri abo Bacoracora, harimo igice kimwe cy’abatunzwe no kwambutsa umuguro umwe umwe w’inkweto, n’imyenda babyambaye, ku buryo ku munsi, hari ushobora kwambutsa imiguru y’inkweto irenga 20, naho imyenda ngo umuntu yambutsa hagati ya 20 na 25.

Iyo bamaze kuyambutsa, hari abantu bakodesheje inzu zibikwamo iyo mari abo bacoracora baba bazanye. Umuguru w’inkweto wambukijwe, umucoracora awubonaho hagati ya Frw 200 na Frw 300.

Akingeneye Devotha (izina ryahinduwe) ni umwe mu bacoracora, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yemeje ko ubu buryo bakoresha buzwi n’Abapolisi bakorera ku mupaka, ku buryo utazwi ngo bitamuhira!

Ngo hari n’igihe abashinzwe umutekano baba bafite “Abakomisiyoneri” babibafashamo, gukusanya amafaranga y’abambukije izi caguwa, bakayabaha “akazi karangiye”.

Yagize ati “Ubu buryo dukoresha, tubuziranyeho n’Abapolisi bakorera ku mupaka. Iyo umuntu yambukije umuguru umwe w’inkweto, Umupolisi aba afiteho Frw 500, mu gihe ku mwenda abonaho Frw 300, yose akaza kuyahabwa ku mugoroba akazi karangiye, akaba afite umukomisiyoneri uyamukusanyiriza.”

Mu gushaka kumenya koko niba bishoboka, Umunyamakuru yavuganye n’umwe mu bashinzwe umutekano ukorera i Rubavu.

Umunyamakuru amusabye ko bakorana ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa yamubwiye ko ari nta kibazo.

Ati “Ahubwo tuzapange, turebe uko twakorana buri munsi, niba ufite imari yo kwambutsa.”

Cyakora uriya ushinzwe Umutenao, akavuga ko ari ukubikora mu ibanga rikomeye kuko iyo abayobozi babafashe bafungwa bakajyanwa ahitwa ku Murindi.

Abagore batwite bari mu bambutsa Caguwa

Abagore batwite bari mu ba mbere mu kwinjiza imyenda ya caguwa yiswe iyo kwitegura kubyara.

Nyiramatabaro Godereva (ryahinduwe) avuga ko hari abakora ubucuruzi bwa caguwa batwite, bitwaje ko bagiye kugura imyenda y’impinja. Avuga ko aba bagore batwite ari aba mbere mu kwinjiza imyenda ya caguwa yitwa iyo kwitegura kubyara.

Aba bagore bahinduranya imipaka kugira ngo batambutse imyenda myinshi, kandi bakanyura ku mipaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abagore batwite bakunda gukoreshwa na bagenzi babo bakabaha amafaranga bakabambukiriza imari iva hakurya.

Uyu Godereva ati “Hari abakora ubucuruzi bwa caguwa batwite bitwaje ko bitegura kubyara, bagiye kugura imyenda y’impinja. Bahinduranya imipaka kugira ngo batambutse imyenda myinshi, kandi bakanyura ku mipaka mu buryo bwemewe.”

Akomeza agira ati “Nanjye ndabikora. Ni bo bamfasha, kuko mushobora gukorana, nk’ibaro akaba yayikwambukiriza ku mipaka yose ikikije Akarere ka Rubavu.”

Mu Karere ka Rubavu, ahantu hazwi ko hacishwa magendu irimo iyi myenda ya caguwa ni ahitwa muri R.C.D, ni mu Kagari ka Bugoyi, n’Akagari ka Mbugangari, mu Mudugudu wa Karundo, mu Murenge wa Gisenyi.

Mu Murenge wa Rubavu ni Utugari dukora ku mupaka cyane mu ka Byahi, Rukoko, Cyanzarwe ni ahitwa Mu Kibaya.

Akenshi ngo Abacoracora bararaswa, ariko ngo baraswa ahanini iyo bahinduye abasirikari mu buryo butunguranye, bo ntibabimenye.

Nyirinkindi Benjamin (ryahinduwe) atuye mu Karere ka Rubavu, na we avuga ko iyo bakuye imari i Goma bayigejeje i Rubavu, hari abandi babikomezanya bikagera aho bigomba kujya mu Turere twose tw’igihugu.

Ngo hakoreshwa uburyo butandukanye burimo imodoka, moto, amagare ndetse n’abanyamaguru.

Ati “Iyo dukuye imari i Goma tukabona twambutse amahoro, tugeze i Rubavu, akazi kacu kaba karangiriye aho. Tuhasanga abandi bagomba kubigeza mu duce dutandukanye tw’igihugu babijyana mu modoka, kuri moto, amagare n’amaguru.”

Bavuga ko bimwe bica mu muhanda mukuru wa kaburimbo ariko ku buhanga bukomeye, kuko hari n’ababa bafite imodoka zirenze imwe, ku buryo imwe ijya imbere ishakisha amakuru, izikoreye imizigo zikayiza inyuma, bagenda bavugana aho basanze ikibazo, nka bariyeri y’ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) cyangwa Abapolisi.

Igihe habaye ikibazo ngo bashakisha inzira z’igitaka imodoka inyuramo kugira ngo barenge izo bariyeri.

Uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwinjiza Magendu ya Caguwa

Abari mu nzego z’ibanze n’abahozemo, abashinzwe umutekano ku nkengero z’imipaka n’ikiyaga cya Kivu, bavugwa mu bari inyuma y’ubucuruzi bwa magendo bwambuka buva i Bukavu bakajya i Rusizi na Nyamasheke.

Umurenge wa Mururu, muri Rusizi uvugwamo cyane ubucuruzi bwa magendu.

Umwe mu bigeze gukora igihe kirekire ubu bucuruzi wo muri uwo Murenge, wabikoraga ari no mu nzego z’ubuyobozi mu rwego rw’Akagari, yabwiye Umunyamakuru ko caguwa za magendu zinjira cyane zikagera no mu isoko rikuru rya Kamembe.

Uriya wari “Umuyobozi” ati “Birakorwa cyane rwose! Nk’aha muri Mururu, bikorwa mu tugari twa Tara mu Mudugudu wa Ryabadogo, Kagarama mu Mudugudu wa Cyete, na Gahinga mu Mudugudu wa Birogo.”

Ngo baba bazindutse bakabanza kuvunjishiriza mu isoko rya Karangiro, bakajyana amafaranga y’amanyekongo.

Asobanura ko “n’abaciye mu nzira zemewe zo ku mipaka baba bafite abana bari bwambutse ibintu. Ni business zikorwa buri munsi rwose.”

Asobanura ko kugira ngo bizagere mu isoko rya Kamembe ngo byoroha cyane kuko bashobora kubitwara mu bikapu mu buryo busanzwe bikagera mu isoko.

Abandi ngo baba babibunza mu Mugi, abandi babirambitse hafi y’imihanda bacuruza.

Inkweto usanga zicuruzwa cyane cyane mu Mugi wa Rusizi guhera nka saa mbiri z’ijoro, kandi no mu isoko i Rusizi ziba zirimo cyane kandi zitasoze, kuko iyo byamaze kugera mu isoko ntibiba bigisoze cyangwa ngo bapfe kubyirukaho.

Ati “Ababibunza na bo baba bacungana n’ababibaka, bagira umwaku bakabitwara, bagira amahirwe bakagurisha bakunguka.”

Ku bijyanwa i Kigali n’ahandi, na byo ngo bigenda mu buryo bwinshi.

Ngo hari ababishyira mu mifuka bakarenzaho ifu y’imyumbati, cyangwa imyumbati ubwayo ababigenzura ntibarabukwe.

Magendu y’ibitenge bamwe bagenda babyambaye, n’andi mayeri menshi.

Amabaro y’imyenda yo ngo hari igihe batereta abashoferi bavanye sima kuri CIMERWA, bakayabashyiriramo bakarenzaho sima kugeza bigeze iyo bijya.

Yemeza ko, kuba bamwe mu Bayobozi b’Imidugudu, ba Gitifu b’Utugari na bamwe mu Nkeragutabara, bakora ubwo bucuruzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuri we ngo gucika ntibyoroshye.

Akomeza avuga ko hari inzira zitemewe mu Mirenge yose ikora ku mupaka wa DR.Congo, cyane mu Murenge wa Mururu, izo nzira ziri ku kiyaga cya Kivu.

Nyamara akenshi zimwe muri zo ngo ziba zicunzwe n’abashinzwe umutekano, bacunga abambutsa, abahanyuza ibintu byagombye guca mu nzira zemewe n’amategeko.

Iyo abakora ubu bucuruzi bamenyeranye na bo, ngo babaha amafaranga make nka Frw 2000 kugera kuri Frw 5000, bakareka bakambuka.

Aha kandi bambuka bakoresheje ubwato, ahanini ngo buba ari ubw’Abanyarwanda baturiye iyo mipaka.

Bumwe mu bwato bwashyizwemo n’abahoze ari abakonseye (Abayobozi ba Sgiteri) kera cyangwa ba Mudugudu n’aba Gitifu b’Utugari b’ubu cyangwa abacyuye igihe.

Ariko ibi ngo bikorwa mu ibanga, ku buryo ayo mato ngo atwarwa n’Abanyekongo ku buryo utamenya ko ari ay’Abanyarwanda.

Ikindi ngo n’Umuyobozi udafitemo ubwato, umuturage ubufite hari amafaranga aba agomba kumuha mu ibanga kugira ngo bukomeze bukore akazi.

Ngo ugiye kuzana caguwa cyangwa indi magendu muri DR.Congo yambutse ahabwa akajeto “Jeton” n’abo bita Abaduwane, kabemerera kujya muri DR.Congo.

Izo caguwa na magendu zindi, ngo babikura ku masoko ya Kadutu, Nyawera, Mashinji, Kopera n’ahandi i Bukavu.

Ngo hari abana bita “Avions-mayi” (Indege zo mu mazi), bahabwa amafaranga bagashyira magendu mu mifuka, bakayifungira mu mashashi, maze bakayogana Kivu bakayigeza hakuno mu Rwanda.

Aha ngo haba hari abandi bana bari mu Rwanda, bagahita bayicamo imirwi bakayizamukana mu ngo za banyirayo cyangwa mu za ba Mudugudu, bitewe n’imikoranire ihari uwo munsi.

Ibindi ngo binyura muri ayo mato, abo bana barabigabagabana bakabijyana mu nzu za ba nyira byo.

Uwitwa Munyawera (ryahinduwe) asobanura ko imisoro iba ari myinshi cyane ku buryo batayibona, bagahitamo gucisha magendu muri izi nzira zitemewe, ariko bigatizwa umurindi cyane n’Abayobozi b’inzego z’ibanze.

Kuri we, ngo abo bayobozi babifitemo uruhare rukomeye cyane kuko ngo “babishatse ubu bucuruzi bwacika, ariko inyungu bwite baba babufitemo ntizatuma babuca.”

Abacuruzi bavuga ko Caguwa gucika bikomeye bitewe n’inyungu bamw emu bayobozi bayifitemo

Mu isoko rya Kamembe

Mugema (ryahinduwe) ni umwe mu bacururiza caguwa mu isoko rya Kamembe, yemereye Umunyamakuru ko acuruza caguwa kandi ko batazisorera.

Icyo basorera ngo ni ibibanza bazicururizaho nk’uko bisanzwe.

Avuga ko caguwa zigera mu isoko mu nzira zinyuranye, bamwe mu bacuruzi bakazivanga n’ibindi bacuruza byasorewe, ku buryo n’ababishinzwe (RRA) iyo baje kubirebamo badashobora gusobanukirwa.

Ikindi ngo kuba nta nganda zifatika babona iwabo zikora imyambaro, inkweto (made in Rwanda), ngo caguwa idahari n’ubundi imyambaro n’inkweto byabura, abaturage bakabura ubushobozi bwo kugura ibyaje bisorewe.

Kuri we ngo “iyi ni yo mpamvu izi nzira zose zikorwa, ariko ibintu bikaboneka.”

Akomeza agira ati “Nibashyireho inganda zikomeye zikora made in Rwanda tubibone, bibe bikomeye kandi bihendukire abaturage, maze bigurwe. Ni bwo ibya caguwa bitakwitabwaho.”

Nubwo ngo hari abamburwa bagahomba, ngo baragenda hakaza abandi, caguwa igakomeza kuboneka.

Inzira ya Rusumo

Imyenda ya caguwa yambukirizwa ku Rusumo, ngo igurirwa mu isoko rya Kaliako, Tanzania, ku Nyanja y’Abahindi.

Aha ngo ni ho ushaka kurangura mu buryo budahenze ashobora kugurira cyangwa kurangurira imyenda n’inkweto bya Caguwa.

Muhayimana Peter (ryahinduwe) akura imyenda muri iri soko ayizana i Kigali, nko mu isoko rya Gisozi ndetse no mu maduka amwe yo muri Kigali acuruza iyi myenda.

Yabwiye Umunyamakuru ko iyo agiye kuzana iyi myenda byibura bimusaba icyumweru kugira ngo abe agarutse.

Ati “Binsaba icyumweru cyose kujya Kaliako muri Tanzania no kugaruka. Iyo maze kurangura ibaro nziza, imyenda nyifunga mu mifuka no mu bikapu, hanyuma ngashaka ushobora kubizana akabingereza mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko iyo yamaze kubona imari ashaka nk’umushoferi w’ikamyo baziranye neza ku mikorere (umikoranire hagati yabo), maze imyenda bakayishyira hagati y’intebe ngo kuko abasaka badapfa kuhagera.

Ngo “hari n’igihe uba uziranye n’abo ku mupaka “mukabipanga” ku buryo ibintu byawe batabirebamo.”

Caguwa muri Kigali

Umwe mu bacuruza imyenda ya caguwa i Kigali, mu Karere ka Nyarugenge witwa Kamabano (izina ryahinduwe), yabwiye Umunyamakuru ko na bo batazi uko imyenda yinjira kugera igeze mu isoko.

Gusa ngo babwirwa ko ica mu nzira zikomeye zirimo no gukwepana na Police na RRA.

Avuga ko nibura mu cyumweru, iyo imari yabonetse, mu isoko hinjira amabaro ya caguwa nka 70; gusa ngo biterwa n’ibihe, kuko hari nk’igihe gishira ntayo babonye, bakabwirwa ko yabuze cyangwa yafatiwe mu nzira.

Ati “Sinakubwira ngo hinjira iyi, kuko biterwa n’ibihe. Nk’ubu hashobora kwinjira amabaro 70 mu cyumweru, ariko hari igihe tubwirwa ko imari bayibuze. Byose biterwa n’ibihe, kuko n’ukwezi kwashira nta mari, ariko hari n’igihe iba nyinshi.”

Ludoviko, (na we twamuhaye irindi zina) na we acuruza imyenda yinjira mu buryo bwa magendu, avuga ko ubu ibaro y’imipira y’amaboko maremare y’abagore ihagaze Frw 150, 000. Amatiriningi, ibaro igura ibihumbi 450Fw, imyenda y’abagore irimo amajipo n’amakanzu, ibaro yitwa gagasi igura ibihumbi 600Frw kuzamura bitewe ni ibihe.

Akomeza avuga ko urebye ibiciro by’imyenda ya caguwa bizamurwa bitewe n’uko imari iboneka cyangwa itaboneka, ariko akavuga ko ukurikije uko imyenda yaguraga hari ikiyongereyeho kuko hari nk’ibaro yagurwaga ibihumbi 70Frw, none ubu iri mu bihumbi 150Frw no kuzamura.

Uyu mucuruzi avuga ko “mu by’ukuri n’ubwo caguwa yaciwe, nta kintu kinini cyahindutseho.”

Ati “Cyakora nk’ibiciro byikubye kabiri ahandi hiyongeraho make cyangwa bikikuba gatatu, gusa ntibitubuza kuyicuruza.”

Ngo iyo imali yageze mu isoko, nta kindi kiba gisigaye. Gusa abayizana urebye ni bo bagorwa no kuyizana ngo kuko hari n’igihe hashira icyumweru bavuga ko iri mu nzira, barabuze uko bayambutsa.

Abacuruza caguwa ndetse n’abayigeza mu isoko, abaganiriye n’Umunyamakuru bose bavuga ko imari bayinjiza mu buryo bukomeye, kuko benshi ntibaryama.

Ngo baba bafite umuntu ubacungira uko ikibuga kimeze, bakavugana n’abazamu bo ku masoko bari bwinjizemo imari, aho usanga bose bakunze kwinjiza iyi myenda mu masaha ya saa munani z’ijoro cyangwa saa kenda.

Ludoviko ati “Nta kuryama! Imyenda, inkweto byinjira saa munani cyangwa saa kenda z’ijoro. Tuvugana n’abarinda isoko tukabaha akantu. Hano ni i Kigali, urumva twabaho gute? Bo babaho gute?”

Magendu ya Caguwa ihombya abacuruzi ba “Made in Rwanda”

Abacuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) bavuga ko ari ikibazo gikomeye kubera ko bibatera igihombo.

Bavuga ko ubucuruzi bwa caguwa bubahombya cyane, kuko bo baba basoze, izi caguwa zo zikinjira zitasorewe.

Bo ngo bakorera ahantu hazwi, caguwa zo bakagenda bazibunza batishyuye.

Mu isoko na bwo “made in Rwanda” abayicuruza barahatinya ngo ntibapfa kubona ubushobozi bwo kuhishyura, mu gihe byorohera abahacururiza caguwa batasoze.

Bagasaba ko ibi byose byakwiganwa ubushishozi, hagashakwa umuti udakoma mu nkokora “made in Rwanda”.

Naho ubundi ngo ikibazo kiracyari ingorabahizi, ndetse gikomeje gutuma barushaho gucika intege, kuko ibi byose bibatera igihombo.

Hambere n’ubu, nta tandukaniro rigaragara ku myenda ya caguwa

Uretse muri Kigali, ni ho caguwa isa nk’ihenze, aho nk’umupira wo kwambara imbere ugura hagati ya Frw 3000 na Frw 5000, mu gihe Rubavu cyangwa Rusizi ushobora kuwugura Frw 1 500 cyangwa Frw 2000.

Ariko nanone abayicuruza bavuga ko ubu haje caguwa y’amoko menshi, harimo igura make n’igura menshi.

Urugero nk’inkweto, hari izigura kuva ku Frw 2000 no kuzamura, naho imyenda ni ukuva ku Frw 1500 no kuzamura, mu gihe kera n’ubundi ibiciro bitajyaga munsi y’ibiriho ubu, kandi byitwa ko caguwa yazamuriwe umusoro hagamijwe kuyica mu gihugu.

Aha ni ho uhera wibaza itandukaniro rya mbere ya 2016 na 2019 icyaba cyarahindutse. Ibi ni mu gihe ibicuruzwa byo kwambarwa bikorerwa mu Rwanda, icya make ari Frw 5000, kandi na cyo kikanengwa ko kitaramba.

Abashinzwe kurwanya magendu baremera ko iya caguwa ihari

Ushinzwe ibyinjira n’ibisohoka ku mupaka wa Rubavu, yatubwiye ko nta makuru yaduha ku kibazo cya magendu ya caguwa, ngo twazabaza ab’i Kigali.

Ku mupaka wa Rusizi, Gasamaza Célestin, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu Karere ka Rusizi ushinzwe ibyinjira n’ibisohoka ku mipaka, avuga ko adafite imibare ya caguwa zinjira mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko ko ku mipaka ya Rusizi caguwa zitahasoresherezwa, ko bikorerwa i Kigali, i Gikondo-MAGERWA.

Avuga ko abagaragara i Rusizi ari abacuruza magendu kandi bagerageza kubafata.

Ati “Zirakorwa cyane! Turanabafata kuko usanga dufite byinshi tuba twafashe, bimwe bikazagera igihe bigatezwa cyamunara.”

Asobanura ko, nubwo bigoye guhashya burundu ubu bucuruzi bwa magendu, ngo “byaragabanutse cyane” aho ubuyobozi butangiye kubuhagurukira, ati “Dukorana n’Abapolisi bashinzwe kubirwanya.”

Abafatanywe caguwa za magendu ngo nta mande bacibwa ngo bazisubizwe kuko ziba zinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, ngo hari igihe zitezwa cyamunara cyangwa zikagurishwa nk’uko amategeko abiteganya, nk’uko na none bivugwa na Gasamaza Célestin.

Abayobozi b’amasoko atandukanye twakoreyemo inkuru babajijwe n’Umunyamakuru ingano ya caguwa icuruzwa mu masoko atandukanye bavuga ko batabimenya neza kuko babona icuruzwa.

N abo ngo ntibafite uburenganzira bwo kuyica mu isoko cyangwa kuyihagarika, kuko ubwo bubasha bufitwe n’Ikigo gishinzwe imisoro n’Amahoro (RRA).

Bavuga ko ubucuruzi bwa caguwa busa n’ubutunze benshi

Biragoye kubona umuti w’ikibazo cya magendu ya caguwa

Yaba Rusizi cyangwa i Rubavu n’ahandi Umunyamakuru yagiye, bamwe mu baturage n’abacuruzi bavuga ko guca caguwa zicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko bikigoye cyane.

Munyawera (ryahinduwe) avuga ko gucika kwa magendu i Rusizi bisa n’ibidashoboka kuko abenshi bisa n’aho ari bwo buzima bwabo.

Yemeza ko Caguwa bayishimira ngo kubera ko iba ikomeye kandi ihendutse kuruta “Made in Rwanda”, ikaba ari yo mpamvu igurwa cyane.

Gukumira iyo magendu mu gihe u Rwanda rukikijwe n’ibihugu byemerewe gucururizamo caguwa na byo biragoye.

Kuko mu gihe hari urujya n’uruza rw’abaturage, abaturiye imipaka ntibazabura kwinjirana iyo myambaro.

Byagiye bigaragara kenshi ko abo baturage cyane cyane abagore bambuka bambaye imyenda myinshi imbere, bagera hakuno bakiyambura bakagurisha, mu gihe ku mupaka utamwambika ubusa umukuraho imyenda y’imbere.

Iyo yambutse inshuro nyinshi imyambaro aba agejeje mu gihugu iba na yo ari myinshi.

Umurongo wa Leta y’u Rwanda ni uko inganda z’imbere mu gihugu zigira ubushobozi bwo gukora ibikenerwa imbere mu gihugu birimo n’ibyambarwa, ibiva hanzwe byarakoreshejwe, bkagabanuka cyangwa bigacika burundu.

Ikemezo cyo guca caguwa ku butaka bw’u Rwanda cyateje impaka hagati yarwo na America, ndetse America ihagarikira u Rwanda amwe mu mahirwe y’ubucuruzi ashingiye ku bufatanye hagati ya USA na Africa ibyitwa “African Growth and Opportunity Act, AGOA”.

Gusa abahanga bavuga ko ikemezo cya America nta ngaruka ikomeye cyagize ku bukungu bw’u Rwanda no ku bucuruzi ibihugu byombi bifitanye.

Abandi usanga babungana imyenda n’amashuka mu mihanda i Rusizi na byo ibyinshi byambuka kandi imipaka irinzwe.


Ibitekerezo

  • urayavuze ye! bakongeze umushahara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa