skol
fortebet

Inoti za Magana atanu y’u Rwanda ’500’ n’iz’Igihumbi ’1000’ zigiye guhindurwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama 2019 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, harimo uwo guhindura inoti zari zisanzwe z’igihumbi na Magana atanu.

Sponsored Ad

Nta wuzi ubusembwa n’inenge by’inoti zari zisanzwe byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kuzihindura.

Cyakora hari bamwe mu Banyarwanda bavuga ko inoti ya magana atanu yasazaga vuba ndetse ko bakemeza ko yari yoroshye ngo byari binoroshye ko yangirika itamaze kabiri.

U Rwanda rwaherukaga gusohora inoti nshya y’igihumbi kuwa 22 Ukwakira 2015.

Icyo gihe Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko nubwo iyo noti ku maso yasaga n’iyayibanjirije, hari ibyahindutseho birimo nko kuba nta magambo y’Igifaransa yariho.

Cyakora ubu hari uwakwibaza niba iyi noti igiye gusohoka iriho ururimi rw’Igifaransa rutari ku noti yari isanzwe ikoreshwa mu gihe cy’imyaka isaga gato itatu imaze isohotse.

Nta wuzi niba kandi guhindura iyi noti bifitanye isano n’abagerageza kuzigana cyane cyane inoti y’igihumbi.

Inoti ya magana atanu yo yaherukaga guhindurwa muri 2013 nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko wo guhindura iyo noti.

Iyariho ifite ibara ry’ubururu bwerurutse ndetse yanditseho n’amagambo ajya gusa n’umukara, mu gihe iyayibanjirije yo yari ifite ibara ry’icyatsi.

Banki nkuru y’Igihugu BNR yari yavuze ko iyi noti ikoranye uburyo bwihariye ku buryo n’ufite ubumuga bwo kutabona abashaka kuyikabakaba akayimenya ku buryo bworoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa