skol
fortebet

Ishuri ry’ imyuga Perezida Kagame yemereye Nyabihu rigiye kuzura

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu niho harimo kubakwa ishuri rikuru ry’ imyuga Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yemereye akarere ka Nyabihu mu mwaka 2015.
Biteganyijwe ko iri shuri rizatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Iri shuri ry’imyuga rya Nyahibu ryatangiye kubakwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.
Bamwe mu baturage biganjemo abaturanye naryo babonyemo akazi batangarije Umuryango ko byabafashije kugira ibyo bikemurira mu buzima bwabo bwa buri munsi. (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu niho harimo kubakwa ishuri rikuru ry’ imyuga Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yemereye akarere ka Nyabihu mu mwaka 2015.

Biteganyijwe ko iri shuri rizatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Iri shuri ry’imyuga rya Nyahibu ryatangiye kubakwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.

Bamwe mu baturage biganjemo abaturanye naryo babonyemo akazi batangarije Umuryango ko byabafashije kugira ibyo bikemurira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Niyibizi Jacques “ Hari amamashini duteresha irangi , ntabwo dukoresha uburoso gusa. Iyo yinjiza nanjye ndinjiza .Iyo igihugu gitera imbere natwe dutera imbere”.

Nyinawumuntu Léa avuga ko iyubakwa ry’ iri shuri ryamufashije byinshi birimo no kubasha kwishyura mituelle de santé

Yagize ati “Aka kazi kagitangira hari aho kmamvanye naho kangejeje. Abana banjye nabatangiye ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), naguze mo ishashi y’ihene , kuguramo imyambaro yanjye n’iy’abana ndetse no kubahahira ntarushye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya avuga ko uzabasha kwiga muri iri shuri azaba afite ubushobozi bwo gutanga akazi.

Yagize ati “Icyerekezo cy’igihugu cyacu ni ukubaka ubukungu bushingiye k’ ubumenyi ariko cyane cyane ubumenyingiro. Tubona rero iri shuri nk’igisubizo kuko urubyiruko , atari urw’aka karere gusa ahubwo n’igihugu muri rusange ni andi mahirwe rubonye rw’ahantu ruzajya rutorerezwa , rugahabwa ubumenyingiro buzabafasha kwihangira imirimo.”

Amashami ateganijwe kuzatangirana n’ishuri ry’imyuga rya Nyabihu, arimo ajyanye no gutunganya ibikomoka ku ubworozi n’imbuto, bijyanye n’uko akarere ka Nyabihu gakize kuri byo, ibintu umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya akomeza ashimangira ko bizaha imbaraga gahunda yo gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Ishuri ry’imyuga rya Nyabihu, Nyabihu TVET school, riri kubakwa ku buso bwa Ha 12, rizuzura rifite agaciro ka miliyari zisaga 4 z’amafranga y’U Rwanda. Imirimo yo kuryubaka igeze kuri 90% kuburyo hari icyizere ko mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri wa 2018 rizatangira kwigirwamo.

Irasubiza Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa