skol
fortebet

Itegeko rirengera umuhanzi n’ igihangano cye ryateje impaka umwe ati ‘izo ndirimbo zabo tuzazisiba’

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Abahanzi na bamwe mu bakoreshwa ibihangano byabo ntibavuga rumwe ku kwishyura igihangano cyakoreshejwe.
Ikigo cy’ igihugu gitsura amajyambere , kirimo gutegura itegeko rigena uko igihangano kizajya kirindwa kugira ngo kigirire umumaro nyira cyo n’ abamukomokaho.
Mu bindi bihugu byamaze kugerwaho nk’ aho usanga abo mu muryango wa Michael Jackson, Bob Marley n’ abandi babona amafaranga aturutse mu bihangano byabo n’ ubwo bamaze kwitaba Imana.
Iri tegeko rivuga ko iyo hashize imyaka 50 nyir’ (...)

Sponsored Ad

Abahanzi na bamwe mu bakoreshwa ibihangano byabo ntibavuga rumwe ku kwishyura igihangano cyakoreshejwe.

Ikigo cy’ igihugu gitsura amajyambere , kirimo gutegura itegeko rigena uko igihangano kizajya kirindwa kugira ngo kigirire umumaro nyira cyo n’ abamukomokaho.

Mu bindi bihugu byamaze kugerwaho nk’ aho usanga abo mu muryango wa Michael Jackson, Bob Marley n’ abandi babona amafaranga aturutse mu bihangano byabo n’ ubwo bamaze kwitaba Imana.

Iri tegeko rivuga ko iyo hashize imyaka 50 nyir’ igihangano apfuye icyo gihangano kiba kibaye icya rubanda ku buryo ugikoresheje mu bushabitsi atishyura.

Undi muntu utishyuzwa ni ukoresheje igihangano atagamije ubucuruzi, nko kugicurangira mu rugo, cyangwa gukoresha amagambo ukuye mu gitabo cya kanaka, kimwe no gufotoza igitabo cyari gisanzwe kiri mu isomero kugira ngo bibemo byinshi ariko utagiye kukigurisha.

Ikigo RSAU gishinzwe kwishyuza uwakoresheje igihangano kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2017, cyagiranye ikiganiro n’ abayobozi b’ ibitangazamakuru, abakuriye ibigo by’ itumanaho na bamwe mu bafite amasosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umuyobozi wa Radio Ishingiro Ildaphonse Sibabubariga yavuze ko atazigera yishyura umuhanzi kuko iyo akoresheje igihangano cye aba arimo kumwamamaza bigatuma abona amafaranga.


Ildaphonse Sinabubariraga>

Yagize ati “Ntabwo tuzigera twishyura umuhanzi. Umuhanzi twamucurangaga indirimbo ye ba nyir’ akabari n’ abategura ibitaramo bakareba uwo muhanzi bakamukoresha cyangwa bagakoresha indirimbo ye…Nyir’ akabari biroroshye kwishyura kuko niba inzoga yayigurishaga ku giciro runaka nihaza ibyo byo kwishyura indirimbo azazamura igiciro cy’ inzoga abone ayo kwishyura igihangano. Twe ku maradiyo indirimbo tuzicurangira ubuntu ntabwo abaturage batwishyura. Nimenya ko habura iminsi 15 ngo batangire kwishyuza izo ndirimbo zabo tuzasiba, noneho uzajya aza kutubwira ngo tugira amasezerano tuge dukina indirimbo ye tumubaze ngo uzajya uduha angahe?”

Yunzemo ati "Icyo nungukiye ahangaha ni uko iyo hashize imyaka 50 umuhanzi apfuye icyo gihangano kiba kitakishyuzwa, tuzashakisha izo arizo tuzajya ducuranga"

Nubwo ariko hari banyir’ ibitangazamakuru bavuga ko batazishyura igihangano kuko bagira uruhare mu gutuma icyo gihangano kimenyekana, abahanzi bo bavuga ko umuhanzi na nyir’ igitangazamakuru ari magirirane.

Ruhima Blaise

Blaise Ruhima, uyobora RSAU ati “Radiyo na televiziyo ntabwo byabaho bidakoresha indirimbo z’ abahanzi, kandi biba biri mu bucuruzi”

Prof Malonga Pacifique umwarimu akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo we asanga amaradiyo n’ amateleviziyo adakwiye kwitwaza ko yatumye umuhanzi amenyekana kuko n’ uwo muhanzi aba yaratumye radiyo cyangwa televiziyo bimenyekana.


Prof. Malonga Pacifique

Ati “Ndabyemera amateleviziyo n’ amaradiyo afasha umuntu kwamamara, kwamamara se si ukugira icyo ushyira mu kanwa no guteza imbere igihugu. Nabo baba bakwamamaje kubera ko indirimbo zawe ari nziza, nawe icyatumye rero umwamamaza ni uko iradiyo yawe yamamaye kuko wamamaje undi muntu.Niba kwamamaza umuntu bituma abona amafaranga nawe uba wayabonye kuko na we aba yatumye wamamara”

Umuhanzi Ngarambe Francois Xavier yatangarije UMURYANGO ko iri tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa rizatuma umuziki w’ u Rwanda utera imbere kuko umuhanzi azajya abona amafaranga bigatuma akora ibyiza kurushaho.

Yavuze ko indirimbo ye ‘Umwana ni umutware’ buri mwaka imwinjiriza hafi 2 000 000, gusa ngo hari andi mafaranga yakwiyongeraho igihe abayikoresha bayishyura.


Ngarambe Francois Xavier waririmbye ’Umwana ni Umutware’

Ati “Ntekereza ko amasoko yose mfite ava ku ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ ntekereza ko amafaranga ku ndirimbo umwana ni umutware agana kuri miliyoni 2 gusa, iri tegeko ryubahirijwe uko iyi ndirimbo ikinwe hari amafaranga yajya aza kuri konti yanjye mu gihe runaka kidahinduka.”

Ba nyir’ amasosiyete atwara abagenzi bavuga ko hakwiye kubaho ubwumvikane kuko binaniranye aho gucurangira abagenzi CD, cyangwa flash bajya bacuranga amaradiyo akaba ariyo bumvisha abagenzi, nubwo batanze kugira uruhare mu iterambere ry’ umuhanzi no mu iterambere ry’ igihugu.

Abafite amasosiyete y’ itumanaho bo iki kibazo basa n’aho bagikemuye kuko bavuga ko indirimbo bagiye kwifashisha babanza kugirana amasezerano na nyirayo bakanamwishyura. Gusa ngo imbogamizi bafite ni uko bajyaga biyumvikanira n’ umuhanzi none hakaba harajemo RSAU.

Ikindi barasaba ko iri tegeko ryasobanuka neza kuko bajyaga bagira amasezerano na nyiri indirimbo none bakaba barimo kubwirwa ko n’ uwatunganyije iyo ndirimbo cyangwa uwayanditse ashobora gushora urubanza akarega uwakoresheje indirimbo.

RDB ivuga ko iri tegeko rikirimo kuvugurwa kuburyo mu mpera za 2017 cyangwa mu ntangiriro za 2018 rizajya ahagaragara.

Ibitekerezo

  • NDUMVA ARI HASI HEJURU GUSA WA MUGANI WA MALONGA IYO WAMAMAJE UMUNZI NAWE UBA WAMAMAYE

    ARIKO MWABAYE MUTE, IKINTU CYOSE KINJIRIZA NYIRACYO AMAFARANGA KIBA KIGOMBA GUSORA, KUKO NTA KUNDI LETA YABAHO. RSAU SE MUTEKEREZA KO YAZANYWE NANDE ARIKO NTIMUKABE ABANA, SINABUBARIRAGA AZIKO IYO RADIO IKORERA KU BUTAKA BWA LETA AHUBWO NAKOMEZA KUVUGA IBYO AZASHIDUKA IYO RADIO YAFUNZE IMIRYANGO

    Nibyo koko mu bindi bihugu umuhanzi atungwa n’ igihangano cye ariko mu Rwanda igihangano gitunga abandi

    Ndi umuhanzi ariko RSAU sinyizi nireke kutwivangira mu kazi ntabwo twayitumye kutuvugira. Dusanzwe twumvikana n’ amaradiyo n’ amasosiyete y’ itumanaho bakatwishyura uko bakoresheje igihangano cyacu RSAU nigende ntayo tuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa