skol
fortebet

Karegeya washoye atageze ku bihumbi 500 mu buhinzi amaze kugera kuri miliyoni 200 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuhinzi wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange witwa Karegeya Appolinaire ukora imirimo y’ ubuhinzi irimo no gutubura imbuto avuga ko yatangije ibihumbi 500 ubu akaba amaze kugera kuri miliyoni 200 z’ amafaranga y’ u Rwanda.
Karegeya uvuga ko yageze ku ntego yo kwigira atubura imbuto zinyuranye akanakora imashini zihungura ibigori n’izikora ifumbire. Avuga ko iryo terambere arikesha kureba kure no gushyira mu bikorwa ibyo akura mu ngendo shuri.
Karegeya Appolinaire atuye mu kagari ka (...)

Sponsored Ad

Umuhinzi wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange witwa Karegeya Appolinaire ukora imirimo y’ ubuhinzi irimo no gutubura imbuto avuga ko yatangije ibihumbi 500 ubu akaba amaze kugera kuri miliyoni 200 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Karegeya uvuga ko yageze ku ntego yo kwigira atubura imbuto zinyuranye akanakora imashini zihungura ibigori n’izikora ifumbire. Avuga ko iryo terambere
arikesha kureba kure no gushyira mu bikorwa ibyo akura mu ngendo
shuri.

Karegeya Appolinaire atuye mu kagari ka Kivugiza iyo uhageze uhasanga “Green house” , inzu atuburiramo ibirayi mu buryo budasanzwe bwo mu kirere (Aéroponie), aho usanga , imbuto z’amoko menshi zikikije iyo Green House n’imashini zihungura ibigori n’izikora ifumbire y’imborera mu biti n’ibyatsi binyuranye imeze nk’amase.

Karegeya Appolinaire ubu ugeze kuri miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko yatangiye umwuga w’ubuhinzi mu mwaka wa 2000 , aho yagurijwe imifuka 2 y’imbuto y’ibirayi , agakodesha umurima agahingamo bya birayi , yifashishije inyongeramusaruro , umuti wica udukoko ariko byose agendera ku nguzanyo. Nyuma ngo yaje kwigira n’indi nama yo guhinga n’ibinyomoro aho mu mwaka wa 2002 yaramaze kugera ku bihumbi 500.

Karegeya , ubuhinzi bwe bwaje kumuhira ku buryo mu mwaka wa 2003 yari yatangiye gutanga imirimo ku bamufasha muri ubwo buhinzi bwe.

Karegeya Appolinaire aganira n’ ikinyamakuru umuryango aragira ati “Ibyo gutubura imbuto nabitekereje maze kubona ko izo nari mfite zishaje zitagitanga umusaruro kandi mbona ko zishobora kuzacika. Bityo , niyemeza kuba umuhinzi w’umunyarwanda ureba kure nkora ibikomeye mbishyizemo imbaraga n’ubushake kuburyo ubu mpagaze ku kigero cyiza aho ibyo ntunze byose nshizemo n’amafaranga nizigamiye , ngeze kuri Miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Uretse kuba uyu Karegeya Appolinaire atuye mu nzu yiyubashye akagira n’imodoka agendamo, avuga ko iryo shoramari ryamuteje imbere kandi ngo aracyakomeza gutera intambwe ze z’indongozi muri iryo terambere.

Abo Karegeya Appolinaire akoresha mu buhinzi bwe , kugeza ubu bagera kuri 20 barimo n’abamuzanira ibyatsi bya kimbazi n’ibiti binyuranye akoramo ifumbire y’imborera iri ku rwego rumwe n’iy’imvaruganda izwi nka NPK nabo ngo byatumye biteza imbere.

Uretse gutubura ibigori n’ibirayi, Karegeya Appolinaire yihariye, yanashyize imbaraga mu gutubura ibirayi byo mu bwoko bwa 58 akoresheje uburyo bwa (Aéroponie) aho ikirayi kimwe kivanwaho uturayi duto turi hagati ya 80-100. Ni ibirayi bitanga umusaruro uri hagati ya toni 30 na 35 kuri hegitari imwe. Yahinze kandi imbuto
zinyuranye n’urutoki rwo mu bwoko bwa fiya buhangana n’ubukonje bwo mu birunga ku buryo ubu rurimo ibitoki byinshi byakorerwamo urugendo shuri.

Uyu muhinzi ntangarugero, Karegeya Appolinaire arubatse afite umugore n’ abana bane, babiri biga mu mashuri yisumbuye abandi babiri biga mu mashuri abana.


Karegeya Appolinaire muri Green House ye


Inzu Karegeya yubatse abikesha ubuhinzi ifite agaciro ka miliyoni 20

Iki kimoteri nicyo Kregeya atunganyirizamo ifumbire y’ imborera

Karegeya akora imashini zihungura ibigori
Irasubiza Janvier

Ibitekerezo

  • mureke kubeshya ahubwiyinkuru muyikureho, umyobozi wurugaga imbaraga

    Nibyiza kutugezaho amakuru yabantu nkaba biteje imbere
    Mwamfasha mukampuza nuyumugabo kugirango turusheho gusobanukirwa byishi bitandukanye mubyo akora byadufasha

    Nibyiza kutugezaho amakuru yabantu nkaba biteje imbere
    Mwamfasha mukampuza nuyumugabo kugirango turusheho gusobanukirwa byishi bitandukanye mubyo akora byadufasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa