skol
fortebet

Kigali:Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha kubarura abagizweho ingaruka na Coronavirus uko bahabwa ibiribwa

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye kujya hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga rmu kunoza gahunda yo gutanga ibiribwa hunganirwa abagizweho ingaruka na Guma mu rugo mu kwirinda Coronavirus.

Sponsored Ad

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwiswe ‘Ngira Nkugire Management System’ butuma abahabwa ibiribwa babarurwa ndetse n’uko babona ubufasha bigakurikiranwa byoroshye.

Ni uburyo bufasha Leta kumenya mu by’ukuri abakeneye gufashwa, aho baherereye (Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere) na nimero za telefoni, bityo bigafasha mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ‘Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha leta kumenya uwemerewe gufashwa no kumenya niba ubufasha bwamugezeho n’uwo butarageraho ariko abyemerewe agahita agaragara muri iryo koranabuhanga n’ingano y’ibyo azahabwa, bityo akaba yafashwa’.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko ubu buryo butaraza byagoranaga kumenya abantu bakeneye ubufasha kurusha abandi, ndetse bikanagorana gukurikirana ibikorwa byo gushyikiriza abaturage ubwo bufasha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, mu cyumweru gishize yavuze ko leta igiye kuvugurura imitangire y’ubufasha ku bagizweho ingaruka na Coronavirus, kandi ko ababuhabwa bazagabanuka kubera ko imwe mu mirimo yakomorewe.

Yavuze ko hagiye gukorwa amavugurura mu bahabwaga ubwo bufasha, ku buryo hakomeza gufashwa abo imirimo yabo igifunze, barimo abamotari badafite aho bahinga i Kigali ngo bibesheho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa