skol
fortebet

KTN Rwanda na StarTimes bahembewe kuba ku isonga mu gutanga serivisi nziza

Yanditswe: Saturday 05, Dec 2020

Sponsored Ad

Startimes na KTN RWANDA (Sosiyete Nyarwanda yo kugura no kugurisha) ni bimwe mu bigo byegukanye ibihembo by’abaje ku isonga kurusha abandi mu gutanga serivisi nziza bizwi nka Service Excellence Awards mu muhango wo kubitanga waraye ubaye ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu taliki 04/12/2020.
Ibi bihembo bitangwa n’ikigo KALISIMBI EVENTS gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo bitandukanye. Ibyatanzwe uyu mwaka bikaba byatangwaga ku nshuro ya gatanu.
Mu muhango wo gutanga ibi bihembo, Umuyobozi (...)

Sponsored Ad

Startimes na KTN RWANDA (Sosiyete Nyarwanda yo kugura no kugurisha) ni bimwe mu bigo byegukanye ibihembo by’abaje ku isonga kurusha abandi mu gutanga serivisi nziza bizwi nka Service Excellence Awards mu muhango wo kubitanga waraye ubaye ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu taliki 04/12/2020.

Ibi bihembo bitangwa n’ikigo KALISIMBI EVENTS gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo bitandukanye. Ibyatanzwe uyu mwaka bikaba byatangwaga ku nshuro ya gatanu.

Ibihembo byatanzwe

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo, Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko bahisemo kujya batanga ibihembo nk’ibi kugira ngo bashimire ibigo biba byatanze serivisi neza ndetse banahwiture ibikigenda biguru ntege.

Ati “Icyo tureba ni agaciro gahabwa umukiliya, uriya uba washoye amafaranga ye ashaka serivisi runaka. Ese ibyo atanga bihwanye n’ibyo ahabwa, ibyo nibyo tureba cyane ko muzi ko n’umuyobozi w’igihugu ahora akangurira abantu gutanga serivisi nziza, natwe twaje kugira ngo turebe ko twakunganira n’abatanga serivisi neza iyo babonye icyo gihembo birushaho no kubatera imbaraga zo gukora neza cyane na ba bandi biraraga bakikubita agashyi.”

Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ikigo gitoranywe nk’icyitwaye neza mu gutanga serivisi mu mwaka runaka hakorwa amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo akagira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.

Ikindi kigo cyegukanye igihembo ni KTN Rwanda, yatoranyijwe nk’ikigo gikora akazi ko kugurisha ubutaka n’inzu cyahize ibindi mu gutanga serivisi nziza.

Hagenimana Philemon, Umuyobozi wa KTN Rwanda, kimwe mu bigo byahawe igihembo, yavuze ko ari ishema kuba barabashije guhiga abandi bakora ibikorwa bimwe mu gutanga serivisi nziza.

Yagize ati: “Iki ni igihembo cyiza kiduhaye imbaraga mu gukora kuko kuba ari twe twabaye aba mbere mu Rwanda mu bigo bikora akazi ko kugurisha ubutaka cyangwa inzu n’indi mitungo itimukanwa biduha imbaraga cyane bituma turushaho gukomeza kongera serivisi twahaga abakiriya bacu.”

Hagenimana yakomeje avuga mu byo bakora byose umukiriya aza imbere.
Yagize ati: “Icyo batwitegaho ni ibiciro byiza mu bantu basanzwe bagura ibibanza bya KTN Rwanda cyane muzi ko tugira serivisi yo gukata ibibanza byinshi mu butaka buto kugira ngo buri Munyarwanda wese ashobore kugira aho atura, aho umuntu ashobora kubona ikibanza cya miliyoni 1 900 000 Frw mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali ukaba wakibona kuri miliyoni 6,5 Frw.”

Umuyobozi wa KTN Rwanda yakira igihembo

Mu bandi begukanye ibihembo by’uko bahize abandi mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya harimo Startimes yacyegukanye mu rwego rw’abacuruza ifatabuguzi rya televiziyo, Kobil yatsinze mu cyiciro cy’abacuruza ibikomoka kuri peteroli, Legacy Clinic yacyegukanye mu cyiciro cy’amavuriro yigenga, Emall yahize ibindi bigo bikora ibikorwa byo kugeza ku bantu ibicuruzwa.

Ikigo Danube gicuruza ibikoresho byo mu nzu, ikigo cy’imari cya RIM, ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant ndetse na Ese Urwibutso ya Sina Gerald nabo bari mu bigo byahembwe.

Abakozi ba KTN Rwanda bishimira ibihembo
StarTimes yakira igihembo

INKURU N’AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa