skol
fortebet

Ku bibazo by’ amakusanyirizo y’ amata, Minisitiri Kanimba ati “... hari aho dushobora kuba twaragize uburangare”

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba yavuze ko mu bibazo by’ amakusanyirizo y’ amata, arimo adakora n’ akora nabi harimo ibyatewe n’ uburangare bw’ abayobozi gusa ngo guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure ibyo ibibazo.
Minisitiri Kanimba yabibwiye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangaga ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo ku ngendo Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yakoreye (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba yavuze ko mu bibazo by’ amakusanyirizo y’ amata, arimo adakora n’ akora nabi harimo ibyatewe n’ uburangare bw’ abayobozi gusa ngo guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure ibyo ibibazo.

Minisitiri Kanimba yabibwiye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangaga ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo ku ngendo Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yakoreye mu turere twose hagati ya Mata na Ugushyingo 2016, harebwa aho gahunda ya Girinka n’iy’ibigo by’ubushakashatsi zigeze zifasha abaturage kwikura mu bukene.

Icyo gihe byagaragaye ko mu gihugu hari amakusanyirizo 106 y’amata, arimo 48 akora neza, 42 adatanga umusaruro uko bikwiye na 16 adakora.

Abadepite babajije Minisitiri Kanimba impamvu yatumye ikigo cyo muri Ireland cyagombaga kubaka uruganda rw’amata rwa Giheke kikazana imashini zishaje.

Ati “Banyakubahwa badepite, rwose sinashidikanya ko hari aho dushobora kuba twaragize uburangare kugira ngo ibibazo bigaragara byaturutse ku bufatanye na kiriya kigo kitegamiye kuri leta cyo muri Ireland... twakigiriye icyizere dutekereza ko bari kudukorera ibintu byiza.”

“Ziriya mashini nibo bazizanye, baziguze ku mafaranga yabo birumvikana ariko agenewe gufasha abaturage bo mu karere ka Rusizi, ariko birangiye inzego za leta zibishinzwe ngo zirebe ko niba ibintu bimeze neza, zisangamo ibibazo.”

Yavuze ko mu myaka yashize igenamigambi ryo kubaka inganda leta yagizemo uruhare atakwemeza 100% ko ryagenze neza, ariko ngo bakuramo amasomo, ku buryo ahandi leta yifuza gushora imari igenzura ko byizwe neza.

Minisitiri Kanimba yavuze ko mu mwaka ushize hagiyeho amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi agenga ibijyanye no gutwara amata, kwegeranya amata no kuyahuriza mu makusanyirizo no kuyacuruza, ubu ari kugenda ashyirwa mu bikorwa ku buryo ubwo azaba akurikizwa 100% azafasha byinshi.

Ni amabwiriza agena ko nta muntu wemerewe kugura amata atanyuze mu makusanyirizo.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukugira ngo amakoperative dushobore kuyahuza n’ibigo by’imari, kuyafasha muri rusange kugira ngo bagire imicungire y’imari ishobora guha icyizere ibigo by’imari kugira ngo bashobore kubona amafaranga yo gukoresha, bagure amata y’abaturage."

Mu bindi harimo kureba uko habaho amasezerano y’ubuguzi hagati y’amakoperative acunga amakusanyirizo, n’inganda zitunganya umusaruro uturuka kumata, zaba inini, into n’iziciriritse.

Minisitiri Kanimba yanahishuye ko hari kurebwa niba mu Rwanda hakenewe ko hashyirwaho igiciro kimwe kuri litiro y’amata, ariko ngo ntabwo baragera ku ku mwanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa