skol
fortebet

Nyarugenge: Gare ya Nyabugogo itagikoreshwa yahinduwe isoko ry’ibiribwa

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

Kubera umubyigano no guhurira hamwe kw’abantu bajyaga kugurira imboga n’ibindi biribwa ahazwi nko kwa Mutangana,Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali bwafashe ingamba zo kwimurira ubu bucuruzi muri gare nini ya Nyabugogo itari gukoreshwa muri iyi minsi kubera ko ingendo zitwara abantu hirya no hino mu gihugu zahagaritswe.

Sponsored Ad

Bamwe mu bacururizaga Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, bimuriwe muri gare ya Nyabugogo kuri ubu itarimo gukoreshwa bitewe n’uko ingendo zo mu buryo bwa rusange n’izambukiranya uturere zahagaritswe.

Bamwe mu bacururiza muri iri soko rya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana baravuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi cyo kwimurira bimwe mu bicuruzwa muri Gare ya Nyabugogo cyagabanije ubucucike.

Nubwo iki cymezo,haracyari i abatubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi mu guhahira mu masoko arimo n’iri ryo kwa Mutangana.

Uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike bw’abantu bwari bukigaragara muri soko ryo kwa Mutangana bigatuma abantu batabasha kwirinda Coronavirus.

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhagarika inama n’amateraniro ahuza abantu benshi nyuma y’aho umuntu wa mbere urwaye Coronavirus agaragaye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura iki cyorezo bamaze kuba 75.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa