skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo gufasha abacuruzi bagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM),yashyizeho ingamba z’igihe gito n’igihe kirekire zo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu zirimo gusubiza umusoro ku nyongeragaciro ku bigo bito n’ibiciriritse kugirango ubucuruzi bukomeze, kuvugurura inguzanyo no kwishyura muri banki z’ubucuruzi n’ibindi.

Sponsored Ad

Muri iri tangazo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM] yashyize hanze, yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigega gitera inkunga by’igihe kirekire, imiterere y’ iki kigega izasobanurwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2020.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zikarishye zo guhangana no kwirinda ikwirakwira ryo Coronavirus zarimo no guhagarika ibikorwa bituma abantu bahurira hamwe birimo iby’ubucuruzi, butandukanye uretse ubw’ibiribwa n’imiti.

Abantu basabwe kuguma mu rugo ndetse imipaka irafungwa bituma abakora ubucuruzi,bahomba cyane ndetse n’imirimo itandukanye yinjirizaga abantu mafaranga irahagarara. Inama y’abaminisitiri iheruka kwemeza ko icyo gihe kizageza tariki ya 30 Mata.

Mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu guhashya ingaruka z’icyorezo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko hafashwe ingamba zirimo:
1.Koroshya uburyo bwo kuvugurura inguzanyo no kwishyura muri banki z’ubucuruzi nk’uko byahawe umurongo na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

2.Binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro hagomba gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro ku bigo bito n’ibiciriritse mu gihe cyagenwe, kugira ngo ubucuruzi burusheho gutera imbere.

3.Kongera igihe ntarengwa cyo gutanga no kwishyura umusoro ku nyungu rusange (CIT) no koroshya kugira ngo ubucuruzi bwiyongere: Kongera ibyumweru bibiri ku bucuruzi bunini no kongera ukwezi kumwe ku bigo bito n’ibiciriritse (SMEs), mu gihe byatanzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

Hazashyirwaho kandi Ikigega gitera inkunga ubucuruzi by’igihe kirekire aho MINICOM yavuze ko ibyinshi ku mikorere yacyo bizatangazwa bitarenze Gicurasi uyu mwaka 2020.

Banki Nkuru y’Igihugu yari iherutse gutangaza ko nyuma y’aho Coronavirus igaragariye ku Isi ndetse ikaba iri kugira ingaruka ku bukungu, ifatanyije n’izindi nzego za leta bagiye inama n’amabanki n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu rwego rwo gufata ingamba zigamije guhangana nazo.

Itangazo yashyize hanze ku wa 18 Werurwe 2020 rivuga ko mu ngamba zafashwe harimo kwemerera banki kongerera abakiliya bazo igihe cyo kwishyura imyenda isigaye, mu gihe bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Rigira riti “Amabanki yemerewe mu buryo burenze ubusanzwe gusubiramo amasezerano y’inguzanyo, kugira ngo zorohereze abazibereyemo imyenda (inguzanyo) uko bakwishyura mu gihe bagize ingorane zo kwishyura uko byari biteganyijwe bitewe na Coronavirus.”

Banki ya Kigali iherutse gutangaza ko yiteguye gutanga igihe kigeze ku mezi atatu hatishyurwa inguzanyo ku bo bigaragara ko ubukungu bwabo bwagizweho ingaruka na Coronavirus

Yavuze kandi ko abakiliya bifuza gukomeza kwishyura inguzanyo zabo, izabakuriraho inyungu z’ubutinde ku nguzanyo zishyurwa buri kwezi, harimo n’inguzanyo za BK quick ndetse hakurweho inyungu z’ubutinde kuri Credit Card mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2020.

Banki ya Kigali yatangaje ko abakiliya bifuza gufashwa muri ubwo buryo, bahamagara abakozi ba banki bakorana umunsi ku wundi cyangwa abayobozi b’amashami basabiyemo inguzanyo, bakabafasha kubona ubufasha bwose bakeneye kuri banki "muri iki igihe gikomeye turimo.

ku wa 17 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba za Guma mu rugo kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020:

IZI NGAMBA ZIRIMO:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rwlgihugu;

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembvve cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga. d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f.Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks).Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’Igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza. h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga. k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take-away). Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa