skol
fortebet

Miliyari 4,8 z’ Amayero zigiye gushorwa mu mishinga ibyarira Afurika ingufu zisubiramo

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’ Umuryango w’ ubumwe bw’ Ibihugu by’ I Burayi yatangaje ko igiye gutangiza muri Afurika imishinga 19 ibyara ingufu z’ amashyarazi zisubiramo (renewable energies). Iyo mishinga izatwara akayabo ka miliyari 4 na miliyoni 800 z’ amayero.
Nk’ uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ry’ Itsinda rihagarariye Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi EU mu Rwanda ngo Komiseri Neven Mimica ushinzwe iterambere n’ ubutwererane mpuzamahanga yabitangarije muri Guinea Conakry tariki ya 4 (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’ Umuryango w’ ubumwe bw’ Ibihugu by’ I Burayi yatangaje ko igiye gutangiza muri Afurika imishinga 19 ibyara ingufu z’ amashyarazi zisubiramo (renewable energies). Iyo mishinga izatwara akayabo ka miliyari 4 na miliyoni 800 z’ amayero.

Nk’ uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ry’ Itsinda rihagarariye Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi EU mu Rwanda ngo Komiseri Neven Mimica ushinzwe iterambere n’ ubutwererane mpuzamahanga yabitangarije muri Guinea Conakry tariki ya 4 Werurwe 2017 mu nama ya kabiri y’ ubuyobozi bwa Africa Renewable Energy Initiative.

Minica yagize ati “Ibyo EU yemereye Afurika igiye kubishyira mu bikorwa muri iyi mishinga 19 izashorwamo miliyari 4,8 z’ amayero. Ni imishinga ifitiye akamaro abaturage mu buryo bufatika. EU yongeye gushimangira ko izafatanya n’ umugabane w’ Afurika ingufu zisubiramo zikagera ku batuye Afurika”

Ni muri gahunda Komisiyo ya EU yiyemeje yo kuba bitarenze 2020 abaturage bagera kuri miliyoni 30 bazaba bakoresha ingufu z’ amshanyarazi zisubiramo. Bizagabanya umwuka uhumanya ikirere CO2 ho toni miliyoni 11. Afurika ibone gigawatts 5 z’ ingufu zisubiramo.

Intego Afurika yihaye ni uko bitarenze 2030 igomba kuba ifite Gigawatts 300 z’ ingufu zisubiramo.

Africa Renewable Energy Initiative (AREI) ni Gahunda y’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe igamije korohereza abaturage kubona ingufu z’ amashyanyarazi ku giciro gito bikagendana no kuhangana n’ ingaruka ziterwa n’ imihindagurikire y’ ikirere.

AREI yatangirijwe mu nama ya 21 yiga ku mihindagurikire y’ ibihe COP21 yateraniye Paris mu Ukuboza 2015 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa