skol
fortebet

Miliyoni 72 Rwf yafatanywe batanu bavunja binyuranyije n’amategeko

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu mikwabu yakoreye mu bavunja amafaranga mu buryo butemewe mu turere twa Rusizi na Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize, mu bihe bitandukanye, Polisi yafashe amafaranga afite agaciro karengaho miliyoni 72 y’amanyarwanda ndetse inafatira abantu batanu muri ibyo bikorwa; babiri mu karere ka Rubavu na batatu muri Rusizi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , IP Eulade Gakwaya avuga ko amafaranga yafashwe ari mu bwoko umunani akaba ari kimwe mu bikorwa bikomeza ngo harwanywe ubuvunjayi (...)

Sponsored Ad

Mu mikwabu yakoreye mu bavunja amafaranga mu buryo butemewe mu turere twa Rusizi na Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize, mu bihe bitandukanye, Polisi yafashe amafaranga afite agaciro karengaho miliyoni 72 y’amanyarwanda ndetse inafatira abantu batanu muri ibyo bikorwa; babiri mu karere ka Rubavu na batatu muri Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , IP Eulade Gakwaya avuga ko amafaranga yafashwe ari mu bwoko umunani akaba ari kimwe mu bikorwa bikomeza ngo harwanywe ubuvunjayi butemewe.

IP Gakwaya yagize ati:” Umwe mu bakekwa wafatiwe muri Rubavu yafatanywe 50,638,000 y’amanyarwanda; amadolari y’Amerika 3,637; amafaranga ya Kongo angana na 2,390,000 ndetse n’amashilingi ya Uganda, Amarundi, amapawundi, amayero n’ayo muri Mozambike.”

Yongeyeho ati:” Aba bakekwa bakoraga ibikorwa byo kuvunja bihishe mu buryo bwinshi; bamwe babikoreraga mu maduka yabo, abandi bakodeshaga hafi y’ibigo by’imari bias nk’aho ari ibyo bigo bihavunjira nyamara atari byo.”

Iki gikorwa cyo kubafata cyagenze neza kije gikurikira ikindi cyabaye mu kwezi gushize , aho umugore yafatiwe mu karere ka Huye ajya Rubavu afite miliyoni 53 z’amanyarwanda, amakuru akaba avuga ko nayo yari yavunjishijwe muri buriya buryo.

Bikavugwa kandi ko uriya mugore akorana n’abandi babiri mu buvunjayi butemewe, yari yaturukanye I Rubavu 43,ooo by’amadolari agiye kuyavunjisha I Kigali ,akaba yarafashwe ari mu nzira asubirayo.

Amategeko akaba avuga ko nta muntu uwo ari we wese wemerewe gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga atabifitiye uburenganzira ahabwa na banki nkuru y’igihugu.

Banki nkuru y’u Rwanda ikaba itangaza ko , ibiro by’ivunjisha byemewe mu Rwanda ari 91 gusa kugeza ubu, birimo 59 biri mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Rubavu hakaba ibiro icumi, naho Rusizi hakaba umunani.

Nk’uko amategeko agenga ibiro by’ivunjisha abivuga, ngo kugirango bemerere ibiro gukora aka kazi mu Rwanda, bigomba kuba bifite imari shingiro ya miliyoni 50 z’amanyarwanda cyagwa ayo bingana mu yandi y’amahanga mbere yo gutangira habariwemo na miliyoni 10 yashowe mu bikorwa bitangira umushinga.

Bigomba kuba bifite kandi ibikoresho bya ngombwa mu ivunjisha birimo akuma gafasha mu kuvumbura amafaranga y’amiganano, ibyuma bifata amashusho bigenzura ibikorerwamo n’ibindi bikenerwamo mu buryo rusange.

Bigomba kandi kuba ibyangombwa byuzuye n’ubuyobozi buzwiho ubunyangamugayo ndetse n’ikoranabuhanga rifasha mu kwegeranya no kubika amakuru yose ku ivunjisha rihakorewe.

Ingingo ya 433 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko, umuntu wese ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’igihugu cyangwa y’amahanga atabifitiye uburenganzira ahanishwa igifungo kuva ku mezi atadatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa ihazabu ya miliyoni 3 z’amanyarwanda.

IP Gakwaya mu gusoza agira ati:” Iyo ibiro by’ivunjisha bitanditswe mu byemewe, bivuga ko bitishyura imisoro, haba hari amafaranga acaracara mu buryo butemewe, ibi byose bigusha agaciro k’ifaranga nabyo bikurura ikoreshwa nabi ryayo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa