skol
fortebet

MINICOM yaburiye abacuruzi bazamuye ibiciro by’ibicuruzwa kubera icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda,MINICOM, irasaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro by’ibikoresho bikenewe cyane muri iki gihe u Rwanda ruri guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kuko uzafatwa azahanwa bikomeye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki cyumweru,Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko abacuruzi bagomba kwirinda kuzamura ibiciro by’ibintu bikenewe cyane muri iki gihe u Rwanda ruri guhangana na Coronavirus.

Yagize ati “Turasaba abafite amaduka, kuturiza ibiciro bitwaje iki cyorezo, kandi na none tukanasaba abagana amasoko guhaha vuba bakava mu iduka cyangwa mu isoko, kugira ngo twirinde ubucucike bwaduteza ibibazo biganisha kuri iki cyorezo.

Turatangaza ibiciro byemewe,turasaba abaturage ko mu gihe habaho ko abacuruzi runaka bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe bidasanzwe, kwegera inzego z’ibanze, kuko dufatanyije nazo ndetse n’ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano kurengera umuguzi mu kurwanya ibi.”

Minisitiri Soraya yavuze ko ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bitagomba guhinduka kuko ibyinshi nk’umuceri, ibirayi, imboga,n’ibindi byose aribyo abanyarwanda bihingira hano .

Soraya yavuze ko bari kuganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)kugira ngo abacuruzi nabo boroherezwe mu gutanga umusoro, ndetse no koroherezwa kwishyura imyenda y’amabanki muri ibi bihe bibi bya Coronavirus.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko inama zikomeye zagombaga kubera mu Rwanda muri Werurwe na Mata 2020 yasabye abazitegura kuzisubika.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yatangaje hari ibihugu bimwe u Rwanda rwoherezagamo ibicuruzwa bitandukanye birimo urusenda n’indabyo byarusabye kuba rubihagaritse mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ku bijyanye n’igihombo cyatewe na Coronavirus,Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yatangaje hari ibihugu bimwe u Rwanda rwoherezagamo ibicuruzwa bitandukanye birimo urusenda n’indabyo byarusabye kuba rubihagaritse mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ku rundi ruhande, Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, nawe waganiriye na RBA,yijeje ababyeyi ko ifungwa ritunguranye ry’amashuri ntacyo rizahungabanya ku burezi bw’abana babo cyane ko n’ubundi bari begereje igihe cyo gusoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2019/2020.

Yavuze kandi ko bateguye uburyo abanyeshuri bavuye ku mashuri batandura icyorezo cya Coronavirus aho MINEDUC yashyizeho ama-site yihariye aho baza kwakirirwa batageze muri gare ndetse gucyura abana bava ku mashuri byagizwe igikorwa cya Leta aho nta mubyeyi cyangwa undi uwo ariwe wese ugomba gucibwa amafaranga y’urugendo rw’umwana we.

Ibitekerezo

  • Cause Chane ividufasha kwirinda corona virus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa