skol
fortebet

MINICOM yaciye amande abazamuye ibiciro kubera Coronavirus

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda [MINICOM] yatangaje ko imaze gufatira ibihano ibigo by’ubucuruzi 24 biherereye mu mujyi wa Kigali kubera kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

MINICOM yavuze ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu bigo by’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali hari abafashwe bazamura ibiciro ku biribwa,abakoresha iminzani idafite ubuziranenge, n’abatanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje abacuruzi 24 ari bahawe ibihano kubera kwica amategeko agenga ubucuruzi.

Iyi Minisiteri yavuze ko abafashwe baciwe amande y’ihazabu hagati y’amafaranga 100.000 na 2.000.000 bitewe n’ubunini bw’amakosa nkana yakozwe.

Mu bicuruzwa byazamuwe na bamwe harimo nk’umuceri, imboga, imbuto, n’impapuro z’isuku, kandagira ukarabe n’ibindi.

Guverinoma iherutse kwihanangiriza abadandaza n’abacuruzi hirya no hino mu gihugu kwirinda kuzamura ibiciro ndetse isezeranya ibihano bikarishye abazafatwa.

Abagurira ibicuruzwa mu isoko rya Nyabugogi bavuga ko abacuruzi babahenda, aho usanga nkúmuceri uturuka muri Tanzania waguraga ibihumbi 26 ubu hari abari kuwugurisha ibihumbi 31 FRW.

Bamwe mu bacuruzi bazamura ibiciro bitwaje icyorezo cya Covid-19 bakabeshya ko ibicuruzwa byabuze mu gihe abandi bo bakoresha iminzani itujuje ubuziranenge bakiba abakiriya.

MINICOM ibinyujuje ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko iri genzura rizakomeza yibutsa abacuruzi ko bagomba gukurikiza amategeko uko yagenwe.


Ibitekerezo

  • Ibi bihano ndabishyigikiye kabisa. Abitwaza iki cyorezo bakunama kuri rubanda babahane bihanukiriye. Iki ntabwo ari gihe cyo gushaka indonke ahubwo ni igihe cyo guhagurikira rimwe twese tugafatanya kugira ngo turebe ko iki cyorezo kitasugira ingaruka zikomeye. Two kwisonga rero. Ababikora n’ababitekerezaga kubikora babireke bacuruze ku biciro nkuko byagenwe na Leta. Ahubwo hari naho ujya guhaha bakakubwira ko ntabihari bategereje kuzaca abahaha amafranga menshi mu minsi iri imbere. Kandagirukarabe zo ibiciro byagiye byikuba kabili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa